Gatumba: Kutagira isoko ryubakiye bitera abaricururizamo igihombo

Abacuruzi badanzaza ibintu bitandukanye mu isoko rya Rusumo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bakomeje kugaragaza imbogamizi zirimo n’igihombo bahura nacyo kubera ko bakorera hanze bityo bagakora igihe gito ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.

Isoko rya Rusumo mu murenge wa Gatumba.
Isoko rya Rusumo mu murenge wa Gatumba.

Ikibazo gikomeye abo bacuruzi bahura nacyo ni ukwangirizwa n’imvura cyangwa izuba bitewe n’ibicuruzwa buri wese adandaza, bityo bimwe bigapfa cyangwa bikangirika igihe cyo kubyanura igitaraganya mu gihe ikirere gihindutse.

Uretse ibyo, kuba bakorera hanze bituma nta rujya n’uruza rw’abakiriya ruhahora kubera ko ari ahantu hadatunganyije, bigatuma abacuruza bakora amasaha makeya.

Igice kimwe cy'iryo soko kiremera ku nkengero z'umuhanda.
Igice kimwe cy’iryo soko kiremera ku nkengero z’umuhanda.

Icyakora, bivugwa ko hari gahunda yo kuzubaka isoko rya kijyambere mu murenge wa Gatumba ariko igihe imirimo yo kubaka iryo soko ikaba itaramenyekana igihe izatangirira.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka