Gakenke: Ibiciro by’ibicuruzwa ntibyazamutse muri iyi minsi mikuru ya noheli n’ubunani

Abacuruzi bakorera mu isoko rya Gakenke baganiriye na Kigali Today tariki 27/12/2013 batangaza komuri iyi minsi mikuru bitandukanye n’indi myaka yatambutse kuko ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko bitahindutse ngo bizamuke.

Nubwo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye itangazo ribuza abacuruzi kuzamura ibiciro muri ibi bihe by’iminsi mikuru, abacuruzi bo mu Karere ka Gakenke bo bavuga ko kutazamura ibiciro byatewe ahanini n’uko abakiriya babonye muri iki gihe cy’iminsi mikuru babaye bake.

Ngeneye Orivaste, umucuruzi w’imyenda yagize ati: “ oya ni ibisanzwe, ibiciro ntibyiyongereye nta gafaranga kari kariho muri noheli ni yo mpamvu buriya, nabwo [ubunani] ntabwo bushyushye.”

Mediatrice yunzemo ati: “Ubunani bwazambye byo, amafaranga yarabuze ubanza ari inzara bagize. Abakiriya bazaga ari bake nta kuntu umuntu wamuhenda…mu myaka yatambutse baragurishaga ibintu bigashira burundu ugasanga ibintu wazanye nta kimwe cyasigaye…”.

Mu minsi mikuru isoza umwaka nka noheli n’ubunani, ubusanzwe abantu bagura ibyo kurya, kwambara no kunywa bitegura kwizihiza iyi minsi mikuru bariyongera n’ibiciro ku masoko abacuruzi bakabyongera.

Nubwo bitabayeho muri rusange, bamwe mu bacuruzi ntibabura kubikora barebye umukiriya uko ahagaze bakamuhenda. Kimana Jean de Dieu ati: “uko wagurishaga wongeraho make bitewe n’uburyo nkubonye n’uburyo ajemo nyine.”

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka