Burera: Guturira umupaka bibabyarira inyungu nyinshi

Abaturage bo mu karere ka Burera bavuga ko guturira umupaka bibafitiye akamaro kuko ibyo baba badafite bajya kubihaha mu gihugu baturanye maze bigatuma habaho ubuharirane hagati y’abaturage batuye ibihugu byombi.

Akarere ka Burera gahana umupaka n’igihugu cya Uganda na Repubulika iharanira Demokrasi ya Kongo. Abaturage b’ibyo bihugu barahahirana mu buryo butandukanye.

Aha ni ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera. Abanyaburera bavuga ko guturira umupaka bibazanira inyungu nyinshi.
Aha ni ku mupaka wa Cyanika mu karere ka Burera. Abanyaburera bavuga ko guturira umupaka bibazanira inyungu nyinshi.

Bamwe mu banyaburera twaganiriye, cyane cyane abacuruzi, bavuga ko bajya kurangura ibicuruzwa bitandukanye muri Uganda ku mafaranga make, bagera mu Rwanda bakabona inyungu ihagije kandi bakuyemo imisoro ndetse n’amafaranga y’ubwikorezi.

Habyarimana Faustin, umwe muri abo bacuruzi, avuga ko bitewe n’ibicuruzwa baranguyeyo bashobora kunguka amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 umunsi umwe.

Agira ati “Iyo tuzanye nk’imyaka, turaza tugasora ariko tukabona niba wakoreye kn’ibihumbi 50 ku munsi cyangwa mu cyumweru, wajyayo kabiri ayo aragutunga.”

“Nk’iyo uvuye nka Kampala (Uganda) cyangwa ugiye mu bice by’icyaro ukarangurayo imyaka, uyirangura kuri make, wagera ino ukayiranguza, ikilo ntabwo ubura kuryaho amafaranga 200, ugakuramo ay’ubwikorezi ni uko.”

Semakuba Emmanuel nawe akomeza avuga ko usibye kuba guturira umupaka bifitiye akamaro abacuruzi ngo n’abaturage muri rusange babyungukiramo kuko hari abambuka umupaka bakajya muri Uganda gushakayo akazi bagataha mu karere ka Burera.

Agira ati “Hari abantu bamwe bajya gukorerayo amafaranga, hari Abagande baza gushakayo ibintu, n’Abanyarwanda bakajya kubishakamo, bigatuma ubuhahirane usanga bumeze neza cyane.”

Akomeza avuga ko Abanyaburera bakunze kujya muri Uganda kuhagura ibishyimbo kuko mu karere ka Burera bikunze kubura. Ngo Abagande nabo bakunze kuza mu Rwanda kuhagura ibirayi kuko Abanyaburera babarusha kubyeza.

Abanyaburera ntibakoresha kimwe umupaka ubahuza na Uganda. Hari bamwe muri bo bawukoresha binyuranyije n’amategeko banyura inzira zitemewe (bita panya muri ako gace) maze bakajya muri Uganda nta byangombwa bafite maze bagahurirayo n’ibibazo, bakoherezwa mu Rwanda.

Hari n’abajya muri Uganda mu buryo butazwi maze bakarangurayo ikiyobyabwenge cya kanyanga maze bakaza kugicuruza mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhora bushishikariza abaturage bo muri ako karere kujya bajya muri Uganda mu buryo buzwi, banyuze kuri gasutamo, kandi bafite ibyangombwa kugira ngo nibajyayo bagahurirayo n’ibibazo byorohe kubarengera.

Ubwo buyobozi kandi bwashyizeho ingamba zo kurwanya abanyura mu nzira zitemewe maze bakajya muri Uganda kurangurayo kanyanga cyangwa bagakurayo magendu.

Basaba Abanyaburera kujya batanga amakuru y’ababa bacuruza kanyanga mu midugudu yabo kugira ngo batabwe muri yombi bakatirwe urubakwiye. Inzego z’umutekano nazo kandi zifatanya n’abaturage mu kurwanya abacuruza kanyanga ndetse n’abazana magendu mu Rwanda.

Ikindi ni uko mu rwego rwo guteza imbere ubucurzi bwambukiranya imipaka, ku mupaka wa Cyanika uri mu karere ka Burera, mu ntangiriro za Mutarama 2014 hazatangira kubakwa isoko mpuzamahanga rizatwara akayabo k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri n’ibihumbi 400.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka