Burera: Abubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe baratabaza kuko bamaze amezi abiri badahembwa

Abaturage bubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe mu karere ka Burera, baratabaza ubuyobozi kuko ngo bamaze amezi abiri badahembwa kandi icyo gihe cyose cyarashize bakora.

Aba baturage bavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2013. Kuva icyo gihe kugeza mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2014 ngo barakoraga gusa nta guhembwa nyuma baza guhitamo guhagarika akazi.

Aba baturage bavuga ko icyo gihe cyose gishize badahembwa cyatumye bagira ubukene bukabije ngo kuburyo n’imishinga bateguraga gukora yahagaze. Basaba ubuyobozi kubatabara bagahembwa amafaranga yabo bakoreye.

Hakizimana Evariste, umwe muri abo baturage, avuga ko kuba bataramuhembye byatumye umwana we w’umunyeshuri wiga mu mashuri yisumbuye ajya ku ishuri afite amafaranga y’ishuri atuzuye. Ngo ayo bari kumuhemba ni yo yari gutuma umwana we ajya ku ishuri nta kibazo afite.

Abubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe bavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2013.
Abubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe bavuga ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2013.

Agira ati “Nk’ubu mfite n’umunyeshuri, yagiye kwiga muri iyi minsi, nshaka amafaranga ndayabura, n’ubu ndimo n’ideni ntabwo nishyuye ngo ndangize amafaranga y’ishuri…abana bacu babirukane mu ishuri kandi twarakoze, twarakoreye umushinga nk’uyunguyu, ba rwiyemezamirimo baratwambuye rero.”

Bamwe mu bakozi bubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe harimo n’abaturutse mu tundi turere two mu Rwanda.

Nshimiyimana Ildefonse aturuka mu karere ka Muhanga, mu ntara y’amajyepfo. Avuga ko atabona uko asubira iwabo ngo kuko atarahembwa. Ngo kuri ubu atunzwe no gutera ibiraka hirya no hino. Ngo baramutse bamuhembye byamufasha kujya kureba umuryango we.

Agira ati “(amafaranga) twarayabuze burundu rwose…ubwo ninywubona (umushahara) nibwo nzataha! Jye bandimo amafaranga ibihumbi 87…”.

Ikigo nderabuzima cya Gatebe kiri kubakwa na rwiyemezamirimo ufite isosiyete y’ubwubatsi yitwa “Unity Company”.

Twagiramungu Gerald umukozi w’iyo sosiyete, ukuriye ibikorwa byo kubaka icyo kigo nderabuzima, avuga ko kuba batarahemba abakozi ari uko akarere ka Burera nako katari kabaha amafaranga kabagomba.

Akomeza avuga ko ibyo byahise bituma bahagarika imirimo. Ngo akarere nikatabaha ayo mafaranga ntibazi niba bazakomeza gukora. Ariko ngo bizeye ko hazabaho ubwumvikane bagakomeza gukora.

Agira ati “Ubu ntabwo bari bayaduha (amafaranga), batubwira ko bari kuyashaka ariko ubwo ni ukuvuga ngo ntabwo barahembwa (abakozi)…nyuma yaho kubera kubura amafaranga twahise duhagarika ibikorwa ubu nta nubwo dukora.”

Imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe yarahagaze kubera kubura amafaranga.
Imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima cya Gatebe yarahagaze kubera kubura amafaranga.

Akomeza avuga ko amafaranga babereyemo abakozi bukaka ikigo nderabuzima cya Gatebe agera kuri miliyoni enye gusa ngo hari hasigaye hakora abakozi bake dore ko hasigaye imirimo mike kugira ngo icyo kigo nderabuzima cyuzure.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko ikibazo cy’abo bakozi badahembwa bakizi. Ngo kuba bataraha amafaranga “Unity Campany” kugira ngo ibe yahemba abo bakozi ni uko amafaranga y’ingengo y’imari yari agenewe kubaka icyo kigo nderabuzima yashize.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko amafaranga yandi ategerejwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2014-2015, igomba gutangira mu kwezi kwa karindwi 2014.

Agira ati “Ni ikibazo tuzi, ni ukuvuga ngo twabasabye kwihangana kuko ntabwo twakwica amategeko y’ibaruramari.”

Akomeza avuga ko uwo rwiyemezamirimo yagombye gukomeza gukora, agashaka amafaranga agahemba abakozi bityo imirimo akazayisoza akarere nako karabonye ayo mafaranga.

Ikigo nderabizima cya Gatebe cyatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012, biteganyijwe ko umwaka w’imihigo 2013-2014 cyizaba cyuzuye neza.

Kuri ubu ariko imirimo yo kucyubaka yarahagaze. Abaturage bo mu murenge wa Gatebe bavuga ko icyo kigo nderabuzima nigitangira gukora bizabafasha kwivuriza hafi ngo kuko ubusanzwe bakoraga ibilometero byinshi n’amaguru bagiye kwivuza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka