Bugesera: Abaturage barishimira gahunda yo kwandikisha ingwate babikoreye kuri banki

Abaturage b’akarere ka Bugesera barishimira ko serivise yo kwandikisha ingwate yorohejwe kuko banki arizo zisigaye zandikisha ingwate mu kigo gishinzwe kwihutisha iterambere, ingwate z’abakiliya bazo baka inguzanyo dore ko mbere umukiriya ariwe wigiraga i Kigali ku cyicaro cya RDB.

Kwandikisha ingwate basigaye babikora bifashishije ikoranabuhanga, ko batakirirwa bikorera amadosiye bayajyana ku cyicaro cya RDB nk’uko bivugwa na Higiro Eugene ahagarariye abikorera mu karere ka Bugesera.

Yagize ati “mbere byaratugoraga cyane kuko byasabaga ko tujya i Kigali muri RDB kandi abenshi wasangaga tutanahazi, kuburyo hari bamwe bahitagamo gukuramo amadosiye yabo bakabyihorera. Ariko ubu ntibikirenza iminsi itatu utarabona igisubizo maze ugahabwa amafaranga bitagoranye”.

Umwe mu bandikishije ingwate abikoreye kuri banki.
Umwe mu bandikishije ingwate abikoreye kuri banki.

Usabwa kwandikisha ingwate muri RDB akenshi biterwa n’umubare w’amafaranga yaka ho inguzanyo, hari banki zimwe zisaba kwandikisha iyo ngwate iyo umucuruzi yaka inguzanyo iri hejuru ya miliyoni ebyiri.

Icyakora n’ubwo hishimirwa intambwe igenda iterwa mu korohereza abikorera mu kubona inguzanyo, umucuruzi Gasana John wari ku biro bya notaire w’akarere ka Bugesera aje gusinyisha amasezerano y’inguzanyo avuga ko bikigoye kubona inguzanyo.

Yagize ati “ inzira yo kubona inguzanyo iracyagoye, amafaranga yose amaze gutanga kugira ngo nuzuze dosiye isaba inguzanyo arakabakaba ibihumbi 100 mu gihe nsaba inguzanyo y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda”.

Kwegereza abaturage serivice ijyanye no kwandikisha ingwate ni umwanzuro wa 12 w’inama y’igihugu y’umushyikirano yateranye mu mpera z’umwaka wa 2012. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) nicyo cyasabwe gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka