BRALIRWA ngo yaba icyitegererezo ku nganda nto zo mu karere ka Nyamasheke

Uruganda rwa BRALIRWA rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasindisha ngo rushobora kuba icyitegererezo ku nganda nto zo mu karere ka Nyamasheke zenga ibinyobwa, mu gihe zaba zirwiganye.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste nyuma y’uko we n’abandi bakozi b’akarere ka Nyamasheke bagera kuri 30 basuraga uruganda rwa BRALIRWA Ishami rya Gisenyi tariki 28/10/2013.

Aba bakozi bayobowe n’Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ndetse n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine batambagijwe uruganda bagenda berekwa imashini zitunganya ibikoresho by’ibanze ndetse n’izenga inzoga zikorerwa muri uru ruganda.

Aba bakozi kandi basobanuriwe uburyo ibinyobwa byengerwa muri BRALIRWA biba bifite ubuziranenge ndetse hatanga ibisubizo ku bibazo by’amatsiko byabazwaga n’abakozi batandukanye ku bijyanye n’uru ruganda.

Aha, umukozi wa BRALIRWA yerekanaga bimwe mu bikoresho bifasha mu bwikorezi bw'inzoga ariko agatanga n'amabwiriza y'uburyo abaje gusura uruganda bari bwitware nibamara kwinjiramo.
Aha, umukozi wa BRALIRWA yerekanaga bimwe mu bikoresho bifasha mu bwikorezi bw’inzoga ariko agatanga n’amabwiriza y’uburyo abaje gusura uruganda bari bwitware nibamara kwinjiramo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste avuga ko gusura uru ruganda biri mu ntego yo guhaha ubumenyi no kwigira ku bandi ku buryo ngo nubwo BRALIRWA ari uruganda rukomeye kandi ruri ku rwego rwo hejuru, bashobora kuhavana amasomo yafasha mu nganda nto zenga ibinyobwa zatangiye kuvuka mu karere ka Nyamasheke.

By’umwihariko akarere ka Nyamasheke kavuga ko mu nganda nto zikarimo, hashobora kuzamurwa uburyo bw’ikoranabuhanga n’ireme ry’ibinyobwa bizengerwamo ku buryo nubwo batagera ku rwego nk’urwa BRALIRWA ariko habaho uburyo nyabwo bwo kuzamura ibihakorerwa.

Aha batanga urugero rw’uruganda GASARO ORGANIC rwo mu karere ka Nyamasheke rwatangiye kwenga imitobe ndetse n’inzoga bikomoka ku nanasi n’ibitoki. Ku bw’uru ruzinduko, ngo hari byinshi bungutse bishobora kuzafasha mu nganda nto zitandukanye zo muri aka karere ka Nyamasheke, by’umwihariko bita ku isuku.

Uruganda rwa BRALIRWA rwatangiye kubakwa mu mwaka w’1957 rwuzura mu mwaka w’1959, ari na bwo rwasohoye icupa rya mbere rya PRIMUS.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka