Bikingi: Haracyategerejwe ikizakorerwa mu nyubako z’ ahahoze isoko ryafunze
Abantu bakomeje kwibaza ku hazaza h’isoko rya Bikingi riherereye mu dugudu wa Bikingi, akarere ka Nyabihu, nyuma y’uko ryubatswe ku buryo bwa kijyambere ariko abacuruzi barijyamo ntibabone abakiriya nkuko babyifuzaga.
Iri soko ryubatswe mu myaka ya za 2008-2009 nyuma y’aho mu mudugudu wa Bikingi hari hamaze gutuzwa abimuwe muri Gishwati, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, Angela Mukaminani.
Iri soko ryashyizweho mu rwego gutuma bagera ku iterambere rirambye. Nyamara gukorera muri iri soko ntibyaje guhira ababigerageje bose, dore ko rikinahashyirwa ngo ibyumba byose byaryo byari gukorerwamo,abantu babifashe ariko bashyiramo ibicuruzwa ntibabone ababagurira, nk’uko ubuyobozi bubyemeza.
Ibyo byatumye abari bagiye gucururizamo bagenda bafunga imiryango buhoro buhoro kugeza bashizemo, isoko riza kudacururizwamo rityo.
Iki kibazo cyaravuzwe kiza no kugera mu nzego zo hejuru ku buryo na Minisitiri w’intebe yasuye iri soko anasaba ko hakorerwa ibikorwa bitanga umusaruro ku buryo bizagirira akamaro abahatuye. Hari mu kwezi kwa Nzeri 2012.
Zimwe mu mpamvu zitangwa mu zatumye iri soko rititabirwa ,harimo kuba rituranye n’andi masoko akomeye kandi azwi cyane guhera kera ndetse yitabirwa na benshi mu baturage ba Rubavu na Nyabihu.
Aya masoko akaba ari irya Kabari muri Rubavu n’irya Kora muri Nyabihu nk’uko Angela yakomeje abidutangariza.
Izindi mpamvu uyu muyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari yagarutseho, ni nk’iyo kutangira ubushobozi bwo guhahira muri iryo soko yise mu gifaransa “pouvoir d’achat” ku baturage barituriye aho mu mudugudu wa Bikingi. Iyi mpamvu ayongeraho kuba n’indi y’aho iri soko riri hategereye neza umuhanda wa Kaburimbo.
Kuva ryasurwa,hahise hatangira gushakishwa ikindi cyahakorerwa kandi kigateza imbere abaturage. Bimwe mu byateganywaga n’ukugira izi nyubako zaryo ikigo cy’urubyiruko kuburyo hakorerwa ubukorikori butandukanye “Agakiriro” bivugwa ko byateganywaga ma Minisiteri y’urubyiruko ,ikoranabuhanga n’isakazabumenyi.
Gusa ngo ibi nabyo birakigwaho hagati y’akarere n’iyi minisiteri ku buryo nta gisubizo kiraboneka. Kugeza ubu haracyategerejwe ikizakorerwa muri iki gikorwa remezo cyubakiwe abaturage ngo kibateze imbere,ariko kugeza ubu kidakoreshwa.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|