Barasaba kujya bishyurirwa igihe kandi ntihagire ayo basigarwamo

Abakozi bubaka ahazajya hakorerwa imyuga n’ubukorikori (Agakiriro) mu murenge wa Huye,akarere ka Gisagara, barinubira itinda ry’imishahara yabo, ndetse naho iziye bagahembwa ibice ntibayahabwe yose.

Aba bakozi bakorera enterprise yitwa B.E.S SUPPLY CO LTD si iki kibazo cyonyine bagaragaza bafitanye n’iyi entreprise kuko bavuga ko bemeranijwe kugurirwa ubwisungane mu kwivuza, ariko bakaba batarazihawe, bityo hakaba igihe bafatirwa kutishyura ubwisungane kandi enterprise yarabasezeranije kuzibagurira.

Ndagijimana Jean, uyoboye imirimo yo kubaka aka gakiriro i Sovu, avuga ko ikibazo cyavutse ari uko babanje kujya bahemba imishahara mu ntoki, nyuma ubuyobozi bubabwira ko bagomba guhembera muri SACCO, ibi ngo bikaba bitarabanyuze, gusa ariko avuga ko biri kunozwa bityo bagahabwa imishahara yabo.

Ndagijimana avuga ko iminsi y’ibirarane bafitiye abakozi ari iminsi 15 ariko bakozi bavuga ko irenga kuko uko bahembwe bagiraga ayo babasigaramo, na cyane ko ngo hari ibirarane by’ukwezi kwa gatanu.

Umwe muri aba bakozi utashatse ko izina rye ritangazwa ati “Reka amafaranga baturimo si ay’iminsi 15 gusa kuko no mu kwezi kwa gatanu hari iminsi tutahembewe, icyo dusaba ni uko bajya baduhembera igihe kuko natwe tuba twakoze”.

Umucungamari wa Entreprise B.E.S SUPPLY CO LTD aho bari kubaka i Sovu, avuga ko ari gukora ibyo asabwa bityo nibura ngo mu gihe cy’icyumweru aya mafaranga bakayahabwa harimo n’ubwisungane mu kwivuza, nk’uko babyemeranijwe ngo akajya ashyirwa kuri comptes zabo bafite mu murenge sacco, abadatuwe bazifite bose bakazazihabwa mu murenge wa Huye.

Gusa ariko nubwo bivugwa gutya, aba bakozi bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bataye akazi badahembwe nyuma yo kubona ko batishyurwa.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka