Abanyamahirwe 25 bamaze kwegukana ibihembo kubera ko baka inyemezabuguzi

Mu rwego rwo gushimangira umuco wo kwaka inyemezabuguzi buri gihe uko ugize icyo agura mu iduka, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashyizeho uburyo bwo gutombola maze abanyamahirwe baka izo nyemezabuguzi zitanzwe n’imashini (Electronic Billing Machines) bagatombola ibintu bitandukanye.

Kuwa Gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2013, imbere y’abanyamakuru nibwo ku ikubitiro habaye igikorwa cyo gutombola. Nimero za facture zigera kuri 25 zegukana amahirwe ahesha ba nyirazo amafaranga ibihumbi ijana by’amanyarwanda buri wese.

Usibye amafaranga, harimo za televiziyo ndetse na za telephone zitandukanye kandi tombora nk’iyi izajya iba buri cyumweru.

Ba nyiri factures zifite izi nimero batomboye ibihembo bitandukanye.
Ba nyiri factures zifite izi nimero batomboye ibihembo bitandukanye.

Uwo ari we wese ugiye kugura ikintu mu iduka, ntakibagirwe gusaba inyemezabuguzi itangwa n’imashini zemewe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, atahane igicuruzwa cye yemye ntawugikekeranya n’icyibano cyangwa forode.

Azaba kandi atanze umusanzu we mu kubaka igihugu kuko bituma umusoro wa TVA utanyerezwa. Na none kandi bizamuhesha amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

Abasora bose banditswe ku musoro ku nyongeragaciro (TVA), kuva ku itariki ya 01 Mutarama 2014, nta yindi nyemezabuguzi izaba yemewe gukoreshwa usibye itanzwe n‘imashini z’ikoranabuhanga zemewe mu gutanga inyemezabuguzi.

Utarayibonye ku ikubitiro mu cyiciro cy’igerageza asabwa kuyigurira ku bahawe uburenganzira bwo kuzicuruza. Abemerewe kuzicuruza ni Pergamon ikorera muri City Tower i Kigali, Inzonvou ikorera i Remera na AA UNI Rwanda LTD ikorera mu Kiyovu.

Iyi nkuru tuyikesha Jean Bosco nsabiyaremye ushinzwe itumanaho muri RRA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi ninjye wari wabitanzeho igitekerezo RRA izashakire nanjye igihembo

kalisa yanditse ku itariki ya: 3-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka