Abakozi bacye ni kimwe mu bibangamiye imitangire ya serivisi muri Musanze

Bamwe mu batuye umujyi wa Musanze, bavuga ko byinshi mu bibazo bibonekamo mu mitangire ya serivisi buturuka ku kugira abakozi bacye, ndetse no kutihuta mu mitangire ya serivisi y’inzego zimwe na zimwe.

Ibi byatangarijwe Kigali Today kuri uyu wa kane tariki 12/09/2013, na bamwe mu baturage bari batishimiye serivisi bahabwa, nyamara ngo babona hari icyakorwa ngo zirusheho gutangwa neza.

Nyiramanzi Velonique, utuye mu murenge wa Kimonyi akarere ka Musanze, avuga ko imitangire ya serivisi mu rwego rw’ubwishingizi bwo kwivuza (mituelle de santé) igenda gacye cyane.

Ati: “Iyo uvuye kwishyura kuri banki, kugirango uzandikirwe mituweli bisaba igihe kitari munsi y’iminsi ibiri. Urazinduka ukirirwa utegereje, nyamara bukira ntawe ukwakiriye. Nko k’umunsi wa kabiri nibwo uhabwa serivisi wifuza”.

Uyu mugore ngo kugirango abone Mituweli yivuze akaboko byamusabye iminsi ibiri.
Uyu mugore ngo kugirango abone Mituweli yivuze akaboko byamusabye iminsi ibiri.

Avuga kandi ko kimwe mu bitera iri tinda ari abakozi bacye, nyamara ngo abagana uru rwego ari benshi. Ati: “Hari ubwo usangamo abakozi babiri gusa, nyamara hanze hari abantu nka 40 bategereje”.

Si muri mituweli gusa hagaragara iki kibazo, ahubwo no mu rwego rw’amabanki naho ngo hari ikibazo cy’abakozi bacye, cyane cyane mu ma banki agira abakiriya benshi nka BK.

Uwitwa Beatrice, avuga ko buri gihe intebe z’iyi banki zihora zuzuyeho abantu, k’uburyo bifata igihe kiri hagati y’iminota 40 n’isaha, kugirango umuntu ahabwe serivisi akeneye.

Ati: “Njyewe mbona bafite guiche nkeya. Nonese ko usanga muri enye zihari harimo hakora ebyiri kandi abantu buzuye muri banki. Numva bongereye abakozi guiches zikaba nk’eshanu kandi zose zigakora, serivisi zabo zarushaho kunogera ababagana”.

Muri uru rwego kandi, zimwe muri banki zifite amashami mu mujyi wa Musanze, ziranengwa gukoresha indimi z’amahanga ku mpapuro zifashishwa, nyamara ababagana bose atariko babasha kuzikoresha.

Uwitwa Muhire ati: “Nko muri COGEBANK, impapuro zabo zanditse mu gifaransa, naho muri ACCESS zikaba mu cyongereza gusa. Ibi rero bituma umuntu agira ipfunwe ryo kubaza mugenzi we icyo agomba kuzuzaho. Bazashyire no mu Kinyarwanda”.

BK ishami rya Musanze ngo nibongere abakozi kuko ababagana ni benshi.
BK ishami rya Musanze ngo nibongere abakozi kuko ababagana ni benshi.

Abatuye umujyi wa Musanze, bavuga ko ubumenyi bucye mu batanga serivisi ari indi nzitizi muri serivisi inoze, aho usanga ngo umukozi wakira abantu ari kwirira shikarete, cyangwa se ari kumva imiziki mu matwi.

Karekezi Cassien ati: “Abantu bajye babanza bahugurwe mbere yo gutangira imirimo. Ujya kubona ukabona umukobwa aje kukubaza icyo ufata yiyambariye ingofero k’uburyo utamubona mu maso. Wamubaza icyo wafata gikonje akakubwira ngo byose birahari. Wamubwira uti nzanira umutobe w’amatunda ati uwo ntawuhari”.

Benshi mu bavuganye na Kigali today, bavuze ko muri rusange Abanyamusanze bazi kwakira neza ababagana, cyane ko ariwo mujyi wa mbere ushyikirwamo na ba mukerarugendo baza mu mu gihugu.

Cyakora ngo inzego zimwe na zimwe nizongere abakozi, izindi nazo zihugure abo zifite ari nako babatoza gutanga serivisi yihuse.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka