Single Customs Territory: Uburyo bushya bwo kwihutisha ubucuruzi

Mu minsi itari myinshi servisi za Gasutamo ndetse n’iz’Abunganira abacuruzi muri Gasutamo (Clearing Agencies) zo muri Uganda n’u Rwanda zizaba zifite abakozi ku Cyambu cya Mombasa.

Ibi biraterwa nuko ibijyanye no kumenyekanisha no kwishyura amahoro ya Gasutamo bigiye kujya bikorerwa ku cyambu ubundi ibicuruzwa bigahabwa rugari ntibyongere gutinzwa mu mayira kugeza bigeze mu gihugu byerekezamo.

Amatsinda y’impuguke z’abatekinisiye baturuka mu bigo by’Imisoro n’Amahoro byo muri Kenya, Uganda n’u Rwanda bamaze iminsi bungurana ibitekerezo, mu mujyi wa Mombasa muri Kenya, banonosora ibijyanye n’umurongo n’amategeko ngenderwaho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyi gahunda ya Single Customs Territory.

Kuri uyu wa kabiri tariki 23/07/2013 ayo matsinda yagejeje raporo yabo kuri ba Komiseri Bakuru b’ibigo by’Imisoro n’Amahoro by’ibyo bihugu uko ari bitatu harimo, J.K Njiraini wa KRA, Madame Allen Kagina wa URA na Ben Kagarama wa RRA.

Amatsinda y'impuguke z'abatekinisiye baturuka mu bigo by'Imisoro n'Amahoro byo muri Kenya, Uganda n'u Rwanda bigaga uko Single Customs Territory izashyirwa mu bikorwa.
Amatsinda y’impuguke z’abatekinisiye baturuka mu bigo by’Imisoro n’Amahoro byo muri Kenya, Uganda n’u Rwanda bigaga uko Single Customs Territory izashyirwa mu bikorwa.

Aba ba Komiseri Bakuru b’ibigo by’Imisoro n’Amahoro bashimye akazi kakozwe n’ayo matsinda ndetse n’intambwe imaze guterwa mu kunoza ibisabwa byose ngo gahunda yo guhuza imipaka (Single Customs Territory) itangire gushyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro ba Komiseri Bakuru z’ibigo by’imisoro n’amahoro bagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri i Mombasa, Komiseri Mukuru wa RRA Ben Kagarama akaba na Chairman w’inama ihuriweho na ba Komiseri Bakuru yagaragaje ko iyi gahunda yo guhuza za gasutamo igikorwa cyo gusora kikajya gikorerwa ku mupaka cyangwa icyambu ibicuruzwa bitungukiraho yifujwe n’Abakuru b’ibihugu uko ari 3 Uganda, Kenya ndetse n’uw’u Rwanda kuko mu nama zitandukanye bagiye bagirana bagaragaje ko bifuza ko iyi gahunda yihutishwa.

By’umwihariko mu nama iherutse kubahuriza i Entebbe muri Uganda mu kwezi kwa Kanama abo bayobozi basabye ko ibijyanye n’iyakirwa ry’amahoro ya Gasutamo muri Uganda no mu Rwanda byajya bikorerwa ku cyambu cya Mombasa mbere y’uko ibicuruzwa bivanwa kuri icyo Cyambu. Iyi gahunda iri hafi gushyirwa mu bikorwa izatuma isoresha rikorerwa aho ibicuruzwa byinjiriye bwa mbere.

Ni muri urwo rwego Abakozi ba za Gasutamo za Uganda n’u Rwanda bazahabwa aho gukorera ku Cyambu cya Mombasa kugira ngo bajye bakira amahoro y’ibicuruzwa bigana muri ibyo bihugu.

Ubu buryo bushya bw’imikorere bugamije kurushaho kwihutisha ubucuruzi buranareba abasanzwe bunganira abagana Gasutamo ko nabo batangira kwitegura kuzakorera ku cyambu cya Mombasa.

Ba Komiseri Bakuru b'ibigo by'Imisoro n'Amahoro mu Rwanda, Uganda na Kenya basuye icyambu cya Mombasa.
Ba Komiseri Bakuru b’ibigo by’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda, Uganda na Kenya basuye icyambu cya Mombasa.

Ba Komiseri Bakuru baboneyeho gusura Icyambu cya Mombasa basobanurirwa imiterere y’akazi kahakorerwa. Iki ni icyambu kiri ku Nyanja y’abahinde cyakira ibicuruwa byinshi cyane bizanywe n’amato biri muri za Kontineri.

Banasuye kandi ahakorera abakozi ba gasutamo ndetse banareba icyakorwa kugira ngo hazaboneke umwanya bagenzi babo bazaba boherejwe n’u Rwanda na Uganda bazakoreramo.
Bakaba basaba abatuye muri ibi bihugu ndetse n’abunganira muri za Gasutamo kuzakira no kujyana neza n’izi mpinduka zigamije kurushaho kwihutisha ubucuruzi mu karere.

Biteganijwe ko ba Ministre bashinzwe imari muri ibi bihugu uko ari bitatu mu kwezi kwa munani bazahura bakareba aho imyiteguro igeze hakazakurikiraho Inama izahuriza i Mombasa abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Kenya ndetse na Uganda.

Iyi nkuru twayohererejwe na Jean Bosco Nsabiyaremye ushinzwe itumanaho muri RRA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka