Ruhango: Uruganda rutunganya umuceri rwahagaritswe kubera imashini zitujuje ubuziranenge

Ruhango Rice Mill, uruganda rutunganya umusaruro w’umuceri ruri mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Nyamagana, rwahagaritswe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kubera ko rutagira ibikoresho bidahagije.

Mu ibaruwa yasinywe na MINICOMFrancois Kanimba igashyikirizwa umuyobozi w’uru ruganda, ivuga ko hakorikijwe ibipimo by’akozwe n’iyi minisiteri ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, ivuga ko uru ruganda rufite imashini zangiza umuceri ukagera ku isoko utagikenewe.

Uru ruganda ngo rwafunzwe kuko imashini zayo zitujuje ubuziranenge.
Uru ruganda ngo rwafunzwe kuko imashini zayo zitujuje ubuziranenge.

Kubera iyi mpamvu akaba ariyi hafashwe ingamba zo guhagarika uru ruganda burundu rukaba rutemerewe gukora na rimwe.

Iyi baruwa iragira iti “Dushingiye ku byavuye mu isesengura ryakozwe turabamenyesha ko uruganda rwanyu rufunzwe burundu rukaba rutemerewe gukora na rimwe, kuko rutujuje ibyangombwa bisabwa kugirango rutonore umuceri ko washyirwa ku isoko.”

Umwe mu bakozi b'uru ruganda yerekana imashini zarwo.
Umwe mu bakozi b’uru ruganda yerekana imashini zarwo.

Iyi baruwa ikaba yihanangiriza uru ruganda ko rwahagarika gukora rwihisha hisha, kugirango hubahirizwe amabwiriza arebana n’imicururize ndetse n’imitunganyirize y’umuceri yo kuwa 03/11/2012.

Uru ruganda rukaba rufunzwe nyuma y’aho rukorewe ubugenzuzi tariki ya 22/01/2014 na minisiteri y’ubucurizi n’inganda ifatanyije n’ikigo gishinzwe ubuziranenge.

Ubuyobozi bw’uru ruganda rwirinze kugira icyo rutangaza kuri iri fungwa, kuko nikenshi twagerageje kuvugisha umuyobozi warwo, agasubiza ko ntacyo afite yatangaza.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko ni gute imashini zinjira mu gihugu zikagera aho zigurwa, zikarinda aho zikoreshwa mu ruganda ni bisobanutse

robert yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

bajye bazihagarika, dore ko ingaruka nyinshi zigaruka kubanyarwanda, ahubwo bakomeze basure n’izindi cyane cyane izkora ibijyanye n’ibiribwa ndetse n’ibinyobwa.

manzi yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

aho kugira ngo ruzatere ibibazo abaturage bitewe n’umuceri wahavuye, nibarufunge nibabona ko rwijuje ibisabwa bazarufungure

kinani yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka