RRA yaburiye abasora ku gutanga inyemezabuguzi y’imashini yabugenewe (EBM)

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyavuze ko guhera mu kwezi kwa kane k’umwaka wa 2014, abacuruzi batazatanga inyemezabuguzi y’imashini yabugenewe (EBM), bazajya bacibwa ihazabu kuva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, hakurikijwe agaciro k’ibicuruzwa umuntu afite.

Rwanda Revenue (RRA) yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 27/12/2013, ko abacuruzi batagomba gukwepa imisoro; kugirango igere ku ntego yihaye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2013-2014, yo kwinjiza miliyari 886.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

“Ingaruka ni ibihano biremereye ku bantu batazatanga inyemezabuguzi z’utumashini twa EBM, bazacibwa ibihano hagati ya 5,000,000 RwF-20,000,000 Rwf (umusoreshwa munini); kandi kwanga gukoresha iyo gahunda bizatuma ugirana ibibazo na Leta haba mu bijyanye n’amasoko”, nk’uko Komiseri mukuru wa RRA, Ben Kagarama yatangaje.

Yongeyeho ati: “Wowe nk’umuguzi utasabye fagitire (inyemezabuguzi), hagize ukwambura ibyo waguze ntaho warega kuko nta gihamya ko ari ibyawe; nyamara kwaka iyo nyemezabuguzi byagufasha no mu bindi; ubu dusigaye dutoranya nimero z’amafagitire mu buryo bw’itombola, aho igihembo gito wahabwa kitari munsi y’ibihumbi 100”.

Umuyobozi wa RRA, Ben Kagarama, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Umuyobozi wa RRA, Ben Kagarama, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Rwanda Revenue yavuze ko imashini za EBM zigurwa kuva ku mafaranga ibihumbi 420. Abacuruzi bategekwa by’umwihariko kuzikoresha bakaba ari abari ku rutonde rw’abatanga umusoro ku nyongeragaciro (VAT), ariko ngo bitabujije n’abandi bato babyifuza.

Abacuruzi bato nabo basabwe gukora imenyekanishamusoro bakoresheje telefone zabo, nk’uburyo RRA ivuga ko bubarinda gusiragira ku biro by’aho ikorera.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyinjije miliyari 238 mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka 2013-2014 (Nyakanga-Nzeri), ariko ko kitageze ku ntego ya miliyari 244, bitewe n’uko hari imishinga ya Leta itarasoreshwa kuko ngo itararangira (harimo urugomero na gasutamo bya Rusumo), ndetse ko habayeho n’igabanuka ry’ibiciruzwa bitumizwa hanze cyane cyane ibinyabiziga n’isukari.

Ben Kagarama yasobanuye ko abantu baguze ibinyabiziga byinshi cyane muri 2012, aho batanguranwaga n’icyemezo cyo guhagarika kwinjiza ibinyabiziga byakozwe mu mwaka wa 2000; ku buryo muri iki gihe bitacyemewe, ngo byatumye n’ibikoresho byo gusimburanya ku binyabiziga ndetse n’igurwa ry’ibikomoka kuri peterori bigabanuka.

Ibi ariko ngo sibyo bizatuma intego yo kwinjiza imisoro n’amahoro kugeza kuri miliyari 886.1 bitagerwaho, muri uyu mwaka uzageza muri Kamena 2014.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko izi mashini zimaze iminsi, kandi mpora mbona na RRA ibibakangurira...uretse ko natwe abaguzi dukwiye kujya twaka inyemeza buguzi kuko ari uburenganzira bwacu

simbikangwa yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka