Ngororero: Ibibazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigiye gukemurwa

Nyuma y’aho amakompanyi ya GMC (Gatumba Mining Concession) na NRD (Natural Resources Development) akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agaragayemo ibibazo ndetse bimwe mu bikorwa byayo bigahagarara, Minisiteri y’Umutungo Kamere irimo kubera uburyo byakemuka.

Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ngororero, tariki 12/09/2013, , Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’Agaciro, Imena Evode, yasuye ahari ibikorwa byangijwe n’ubucukuzi bukorwa na GMC na NRD.

Ku ruhande rwa GMC, ibibazo bihari bishingiye ahanini kukwangiza imitungo y’abaturage ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda.
Nyuma yo gusura ahangijwe na GMC ndetse n’aho ikorera ubucukuzi, habaye impaka ndende ku birebana no gusana ibyangijwe ndetse no kwishyura no kwimura abaturage batuye ahakorerwa ubwo bucukuzi.

Nyuma yo gusura ibyangijwe, Minisitiri Imena yagiranye ibiganiro n'inzego zitandukanye kandi mu bihe bitandukanye.
Nyuma yo gusura ibyangijwe, Minisitiri Imena yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye kandi mu bihe bitandukanye.

Byagaragaye ko GMC yasabwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero kwimura ingo 19, harimo 5 zasenyewe amazu n’ibikorwa bya GMC ndetse n’izindi 14 bigaragara ko amazu yabo yangijwe cyane ariko GMC ikaba yarinangiye kugeza ubwo ifungiwe bimwe mu bikorwa.

Nyuma y’impaka ndende zamaze amasaha arenga 3, Minisitiri Imena hamwe n’abayobozi batandukanye harimo n’aba GMC bemeranyijwe ko kuva kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 nzeri, GMC itangira ibikorwa byo kubungabunga umuyoboro w’amazi wayo usenyera abaturage bawubakira kuburyo amazi atarenga inkombe ndetse banawongera kuburyo amazi ahita yisanzuye ndetse no gusibura ahasibamye kumuhanda wa kaburimbo.

Hanemejwe kandi ko imiryango 5 yasenyewe yakubakirwa na GMC byihutirwa, maze hanashyirwaho itsinda rizagena uko ibindi bibazo byinshi byagaragajwe n’abaturage byakemurwa, kandi bikaba byararangiye byose mu mezi atatu uhereye ku munsi w’uruzinduko rwa minisitiri.

Minisitiri Imena (hagati) yasabye ko ibibazo byose bikemuka bitarenze amezi 3.
Minisitiri Imena (hagati) yasabye ko ibibazo byose bikemuka bitarenze amezi 3.

Kuruhande rwa NRD, uwari uyihagarariye yemeye ko bafite amakosa kandi ko batabashije gushyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bw’akarere bwabasabye mu kubungabunga ibidukikije birimo imigezi n’amashyamba muri Gishwati, maze basaba kongererwa igihe cyo kubitunganya.

Hagati aho, ayo masosiyete yombi yasabye kuba akomorewe ibikorwa mu gihe arimo gutunganya ibyo yasabwe ariko Minisitiri kimwe n’izindi nzego z’ubuyobozi bari kumwe ntibabyemera, bityo uduce tw’ayo masosiyete twahagaritswe tukaba tutemerewe gufungura kugeza igihe hazabera isuzuma ry’aho bageze bubahiriza ibyo basabwa.

Erenest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka