Karongi: Hatangiye Expo yateguwe n’umuntu ku giti cye

Guhera tariki 28 Ukwakira 2013 mu mujyi wa Karongi harabera imurikagurisha ryaguwe n’umucuruzi Nzeyimana JMVusanzwe ukorera mu karere ka Huye. Iryo murikagurisha rizamara iminsi 10 ritangira saa mbiri za mu gitondo rikageza saa yine z’ijoro.

Iryo murikagurisha ritangira saa mbiri za mu gitondo rikageza saa yine z’ijoro ni iry’umugabo witwa Nzeyimana JMV, umucuruzi waje aturuka mu karere ka Huye.

Acuruza ibintu by’ubwoko bwose bisanzwe biboneka henshi mu Rwanda, ariko umwihariko we aba yagabanuye ibiciro ugasanga abantu baramwitabira ari benshi.

Expo ya Nzeyimana iritabirwa cyane kuko haba harimo ibicuruzwa bihendutse.
Expo ya Nzeyimana iritabirwa cyane kuko haba harimo ibicuruzwa bihendutse.

Nzeyimana avuga ko amakuru ya Karongi yari aherutse ari ayo muri za expo rusange zagiye zibera i Kigali mu myaka yashize (2004-2005), ariko ngo nyuma yo kubona ko nta expo z’uturere cyangwa iz’Intara zigeze zitekerezwa, yigiriye inama yo kwihimbira expo ye bwite.

Ati: “Iyi expo ni njye wayiteguriye, ariko nahayemo umwanya abandi bantu bikorera, harimo Abanya-Kenya bacuruza imiti, njye ncuruza ibintu by’ubwoko bwose bisanzwe biboneka mu maduka yo mu Rwanda, hano nahazanye na restaurant na bar n’ibindi”.

Expo ya Nzeyimana iritabirwa cyane ariko ugasanga ahitabirwa kurusha ahandi ari mu nzoga no muri restaurant nk’uko abyivugira agira ati: “Hano nabonye bakunda iminywere n’imirire cyane”.

Ibi kandi biranemezwa n’abasore nahasanze baje kugura akayoga kazwi ku izina rya Africana. Nababajije niba ari inzoga gusa zabashimishije bambwira ko n’ibindi barimo kubigura, gusa ngo ako kayoga basanzwe bagakunda, bityo kukabona kuri 200FRW ngo byabanejeje cyane. Gasanzwe kagura 300FRW.

Ahitabirwa cyane ni mu nzoga.
Ahitabirwa cyane ni mu nzoga.

Kubera ubwinshi bw’abantu baba bahari ninjoro, ba rusahurira mu nduru nabo ntibahatangwa. Ubwo naganiraga na Nzeyimana, hirya haturutse insoresore iraza ibatura icupa rya Uganda Waragi rinini iba irirukanse.

Ku bw’amahirwe abasore bashinzwe gucunga umutekano wa Expo Nzeyimana yahaye ikiraka, bamwirutseho baramufata bamwambura rya cupa, ubundi bamusigira umupolisi asigara amukosora.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka