Iyongerwa ry’amasaha y’akazi ryatumye urujya n’uruza rwiyongera ku mupaka wa Nemba

Iyongerwa ry’amasaha y’akazi ryatumye urujya n’uruza rwiyongera ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burindi uri mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi ushinzwe uwo mupaka, Bizimana Innocent, avuga ko abantu basigaye bishimira kunyura ku mupaka wa Nemba kurusha uw’Akanyaru, kuko bo bafite akarusho ko gukora amasaha menshi.

Yagize ati “ ubu hano Nemba akazi gatangira saa kumi za mu gitondo kakarangira saa yine z’ijoro mu gihe mu mezi ane ashize akazi karangiraga za kumi n’ebyiri z’umugoroba”.

Umuyobozi w'umupaka wa Nemba, Bizimana Innocent.
Umuyobozi w’umupaka wa Nemba, Bizimana Innocent.

Avuga ko kandi ubu bwiyongere bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu byabo bwanatewe n’igikorwa cyo guhuza umupaka, aho Abarundi n’Abanyarwanda basigaye bakorera mu biro bimwe, bityo serivisi ikarushaho gutangwa neza, mu mucyo no mu bwisanzure.

Umuyobozi w’umupaka wa Nemba avuga ko muri rusange abantu bishimiye cyane ihuzwa ry’umupaka kuko rimaze kubageza kuri byinshi birimo korohereza abawukoresha no gusangira ubumenyi n’ibitekerezo hagati y’abakozi bawukoraho.

Umucuruzi w’imbuto ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Bihozagara Jean Marie Vianney , avuga ko kera ibihugu byombi bitarahuza imipaka, byabarushyaga kwambutsa ibicuruzwa byabo kuko umwanya munini bawutakazaga mu gikorwa cyo gusakwa ku mpande zombi, ndetse ngo uwo amasaha yagereragaho byabaga ngombwa ko arara nzira.

Umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n'u Burundi.
Umupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Nubwo ariko bimeze gutyo, kuri uwo mupaka nta bikorwa remezo birahagera, nk’ubu hari resitora icuruza ibyo kurya imwe kandi nayo iyo uyirebye usanga itajyanye n’igihe.

Mukabideri Vestine nyiri iyo resitora avuga ko nubwo amasaha yo gukora yongerewe byatumye agira abakiriya benshi, n’amafaranga akiyongera.

Ati “ariko turacyafite imbogamizi yo kutagira aho duhahira hafi ndetse tukagorwa n’ikibazo cy’amazi. Ibyo bikemutse byatworohereza akazi”.

Resitora imwe iri ku mupaka wa Nemba n'abayigana baba ari bake.
Resitora imwe iri ku mupaka wa Nemba n’abayigana baba ari bake.

Umupaka wa Nemba watangiye gukoreshwa cyane nyuma y’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimo uturuka ku Kicukiro ugera ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi washyizwemo kaburimbo.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka