Huye: Abubatse ibyumba by’amashuri i Cyarwa barinubira ko bamaze umwaka batarishyurwa

Abazamuye inkuta z’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) ndetse n’icumbi rya mwarimu byo muri Groupe Scolaire Cyarwa, mu mpera z’umwaka wa 2012, binubira ko bamaze umwaka wose bategereje ko bishyurwa amafaranga yose bakoreye, nyamara ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba aya mashuri aherereyemo bukaba buhora bubarerega.

Ibi byabateye kwitoramo ababahagararira maze bajya kugeza ikibazo ku buyobozi bw’Akarere ka Huye, kuwa 22/10/2013, ariko bavuyeyo batishimye kuko ngo umuyobozi w’Akarere ka Huye na we yari amaze kubabwira ngo bategereze amafaranga naboneka bazababwira, mbese nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba bwababwiye.

N’akababaro ndetse n’uburakari, uwitwa Niyonzima Eric tuganira yagize ati: “Dufite ikibazo cy’uko bo bashaka kwesa imihigo, bakerekana ko amashuri yarangiye, ariko abaturage twe dufite akababaro, k’uko mu ngo zacu hari inzara iteye ubwoba kubera guta umwanya, … icyo gihe ayo mezi yose…”.

Ikindi gituma batishimira igisubizo cyo kubwirwa ngo bategereze, ni uko ngo abasakaye aya mashuri ndetse n’abayashyizeho inzugi n’amadirishya bo bishyuwe amafaranga yabo yose, mu gihe bo bishyuwe make cyane. Na none kandi, ngo abari kubaka andi mashuri na yo yo muri uyu Murenge bo ngo bahembwa buri cyumweru.

Amashuri bubatse agiye kumara umwaka yigirwamo nyamara bo ntibarahembwa.
Amashuri bubatse agiye kumara umwaka yigirwamo nyamara bo ntibarahembwa.

Ibi byatumye umusaza witwa Ngabonziza Evariste agira ati “biratangaje kubona dukora, abakoze nyuma bakaba barahembwe… kandi ikindi cya kabiri n’ubu bari kuzamura izindi nyubako… bakaba babahemba… twebwe twakoze mbere abana bakaba barimo biga, tukaba tutarahembwa … ni ikibazo…”.

Kuba batarahembwe ngo binabakururira umwiryane mu ngo zabo kuko ngo abagore babo bakeka ko bababeshya ko batarahembwa.

N’ubwo aba bafundi ari bo twabashije kuvugana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Pascal Sahundwa, avuga ko abo umurenge wa Tumba urimo amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri yubatswe mu mwaka wa 2012 atari abafundi gusa.

Ngo hari n’ababahaye ibikoresho bifashishije bakaba batarabashije kubishyura mu mafaranga y’imisanzu yatanzwe n’abaturage.

Yose hamwe ngo agera kuri miliyoni enye, ay’abubatse akaba ari nka miliyoni 1 n’igice, kandi ubuyobozi bw’Akarere bwabemereye kuzayishyura.

Aba bafundi twavuganye, umwe avuga ko umurenge wa Tumba wamwishyuye amafaranga ibihumbi 45 mu byiciro bibiri bakaba bamurimo ibihumbi 120, undi akavuga ko bamurimo ibihumbi 42, undi 33, undi 46, n’undi 58.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka