Amaze kuzenguruka ibihugu byose by’Afurika y’Iburasirazuba abikesha ibumba gusa

Mariya Uwimana wo muri koperative “Beninganzo” y’abasigajwe inyuma n’amateka, ikorera mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, aratangaza ko amaze kuzenguruka ibihugu byose byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba abikesha ububumbyi gusa.

Nubwo Uwimana akomoka mu muryango w’ababumbyi ababyeyi be ndetse n’abavandimwe batunzwe n’ububumbyi bwa gakondo, ngo ntiyigeze yiyumvisha ko ububumbyi yabyirutse akora bunabatunze byagira aho bumugeza nk’aho ari magingo aya.

Ati: “nta ndoto nigeze ngira y’uko nagera aho ngeze, gusa ni Imana yabikoze”.

Uwimana amaze kuzenguruka ibihugu byose bya EAC kubera ibumba.
Uwimana amaze kuzenguruka ibihugu byose bya EAC kubera ibumba.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yavuye mu ishuri aho yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye maze ntiyabasha gukomeza kubera imyumvire yari ikiri hasi.

Aha ngo yahise afasha ababyeyi be kubumba bya gakondo ndetse aranabikomeza nyuma ya Jenoside aho abaterankunga baje kubafasha bakajya bakora umwuga wabo ku buryo bugezweho.

Bimwe mu byo bakoraga mu buryo bugezweho birimo ibikoresho bya kizungu bageragezaga kwigana nk’amasahane, ibikombe by’ibumba, ibisorori, imitako n’ibindi.

Imbabura za kijyambere ni bimwe mu byo bakora bikunzwe.
Imbabura za kijyambere ni bimwe mu byo bakora bikunzwe.

Babifashijwemo na Leta batangiye kujya bitabira amamurikagurisha atandukanye mu gihugu ndetse baza no guserukira inshuro nyinshi igihugu mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba basigaye bajyamo inshuro nyinshi.

Bimwe mu bihugu babashije kugeramo birimo u Burundi, Uganda, Kenya na Tanzaniya. Muri uyu mwaka bakaba bateganya kwitabira imurikagurisha mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bakaba bashobora no kuzajya ku mugabane w’Aziya mu gihugu cy’Ubushinwa.

Ku kuba bitabira amamurikagurisha atandukanye muri ibi bihugu ngo bimaze kumufungura mu mutwe we na bagenzi be bakorana. Ati: “ubu igiswahire nsigaye ncyumvaho gake, kuburyo bavuga nkagira ibyo numva”.

Ibikoresho byo ku meza bakora mu ibumba ni bimwe mu bibateza imbere.
Ibikoresho byo ku meza bakora mu ibumba ni bimwe mu bibateza imbere.

Kugirango babashe kumvikana n’abanyamahanga ngo bifashisha abumva indimi zihakoreshwa bakaba aribo babasemurira.
Akomeza avuga ko bamaze kumenyekana muri ibi bihugu kubera ibikorwa byabo ku buryo iyo bajyanye ibyo bagurisha bihita bishira kubera gukundwa na benshi.

Kuri ubu bamaze kugira amamashini abafasha mu kubumba bya kijyambere kuburyo bakora ibikoresho biri ku rwego rukomeye nk’uko abivuga.

Mu byo koperative “Beninganzo” ikora harimo n'imitako.
Mu byo koperative “Beninganzo” ikora harimo n’imitako.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka