UNICEF irashima ko gahunda zo kurengera abatishoboye zahurijwe hamwe
Umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana ushinzwe ubushakashatsi kuri politike zigamije imibereho myiza, arashima uburyo Leta y’u Rwanda yahurije hamwe gahunda zigamije kurengera abatishoboye.
Rachel Sabates, ukuriye urwego rushinzwe ubushakashatsi kuri politiki zigamije imibereho myiza mu ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) yavuze ibi mu mpera z’icyumweru turangije hasozwa amahugurwa y’abahagarariye societe sivile zikora ibijyanye no kurengera abatishoboye.
Madame Sabates ati: “Mu myaka nk’itanu cyangwa 10, wasangaga gahunda ziri ahantu henshi hatandukanye, ugasanga nka FARG iri ukwayo ibarizwa muri minisiteri runaka; indi gahunda nka Girinka nayo ukayisanga ahandi. Igihe kigeze Guverinoma ikora umurimo mwiza cyane wo guhuriza hamwe izi gahunda zitandukanye. Iyi gahunda nshya yemejwe ukwezi gushize ikaba ibarizwa muri MINALOC”.
Karekezi Thadee, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro ry’impuzamiryango 15 zigize societe civile mu Rwanda, avuga ko bafite imiryango igera kuri 800 ikorera mu turere twose tw’igihugu.
Ati: “Twabonye amasomo atuma tubasha kuzafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu EDPRS II, dore ko gahunda zigamije kurengera abatishoboye zifitemo umwanya munini”.
Bera Frieda, umukozi ushinzwe iterambere muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, aravuga ko kumenyekanisha ibijyanye na gahunda zo kurengera abatishoboye biri mu nshingano zabo, kuko nabo bazagenda bakigisha n’abandi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|