Umunyarwanda arasabwa kuzigama byibura 30% by’ibyo yinjiza niba yifuza kwigira

Urwego rushinzwe ingengo y’imari muri minisiteri y’imari n’igenamigambi rurasaba buri Munyarwanda kwimakaza umuco wo kwizigamira, bazigama byibura 30% by’ibyo binjiza kuko aribwo bazigira ndetse bagatuma n’igihugu kigera kuri iyo ntambwe.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa kabiri tariki 17/12/2013, ubwo abayozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’Amajyaruguru, abahagarariye abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere batangiraga ibiganiro ku muco wo kwigira ndetse n’amahirwe ahari ngo igihugu gitere indi ntambwe muri urwo rugendo.

Caleb Rwamuganza, umuyobozi mukuru ushinzwe ingengo y’imari muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, nyuma yo kugaragaza aho igihugu kigeze mu bijyanye n’imari, no kubona ko kuri ubu ibisaga 61% by’ibigize ingengo y’imari aribyo igihugu cyibonera, hasabwe ko Abanyarwanda barushaho kugira umuco wo kwizigamira.

Abayobozi barimo Guverineri Bosenibamwe na Ambasaderi Ndangiza mu biganiro bya "Duharanire kwigira campaign".
Abayobozi barimo Guverineri Bosenibamwe na Ambasaderi Ndangiza mu biganiro bya "Duharanire kwigira campaign".

Yavuze ko Abanyarwanda bizigamiye byibura 30% by’ibyo binjiza, byatuma amafaranga yiyongera muri za banki bityo abafite imishinga myiza ikabasha kubona inguzanyo byoroshye, ari nako Umunyarwanda ateganyiriza ejo he hazaza n’abamukomokaho.

Muri ibi biganiro bizamara iminsi ibiri biri kubera mu karere ka Musanze, inzego zitandukanye ziri kugaragariza abitabiriye aho igihugu cyigeze cyigira, gahunda iteganyijwe yafasha mu kugirango igihugu kibashe kwigira ku kigero cy’ijana ku ijana ndetse n’uruhare rwa buri wese muri uru rugamba.

"Duharanire kwigira campaign" itangiriye mu ntara y’Amajyaruguru, ni ubukangurambaga buri kugaragaza uburyo kwigira nyako kuri mu maboko y’u Rwanda n’abarutuye.

Abayoboye uturere dutandukanye mu Majyaruguru bari mu bitabiriye ibi biganiro.
Abayoboye uturere dutandukanye mu Majyaruguru bari mu bitabiriye ibi biganiro.

Mu isesengura, ababajijwe berekanye ko kunoza biruseho igenamigambi, kwita cyane k’ubukerarugendo n’ubuhinzi nk’amahirwe ntashidikanywa aboneka muri iyi ntara y’Amajyaruguru ndetse na serivisi ikarushaho gutangwa mu mucyo.

Ambasaderi Fatuma Ndangiza umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), yasabye abari aho kuvana iyi gahunda mu magambo, ahubwo bikajya mu bikorwa niba twifuza kwigira byuzuye mu bihe bya vuba.

Yagize ati “Birakwiye ko tuva mu magambo tukajya mu bikorwa, ubukene bugabanuke mu baturage, Abanyarwanda bagire umurimo bashobora gukora bityo ibyuho biri mu misoro biveho uzamuke”.

Ambasaderi Valentine Rugwabiza, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), avuga ko hejuru ya 50% by’urugero rw’uko ubukungu buzamuka mu gihugu (GDP) bibarizwa muri Kigali, bityo avuga ko bagiye gusaba Guverinoma zimwe mu nama zikamanurwa mu ntara kuko ngo hari urugero rw’imirimo yakwiyongera mu ntara.

Ati: “ibirenga 50% by’uko ubukungu buzamuka GDP biba muri Kigali. Iyi mibare yose twabonye, ukuyemo Kigali byabagabanuka ku kigero cya 50%”.

Musenyeri John Rucyahana, perezida wa komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge nawe yari ahari.
Musenyeri John Rucyahana, perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge nawe yari ahari.

Abitabiriye ibi biganiro bigomba gufata imyanzuro ya nyuma kuri uyu wa gatatu bagaragaje ko kugira ngo Umunyarwanda azabe abasha gukoresha byibura amadolari 1200 ku mwaka, ndetse n’ingengo y’imari y’igihugu ikaba itakiri ku rugero rwa 61% bw’ubwihaze, bisaba ko ibijyanye no guhanga imirimo mishya itanga akazi ku bantu benshi byashyirwamo imbaraga.

Bizasaba kandi ko kwita ku burezi buteza imbere imyuga, ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga ndetse no guhanga udushya mu kazi nabyo byashyirwamo imbaraga.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndemera ko kuzigama ari umwe mu miti yo kurwanya ubukene cyane cyane ko ubu banks zifite ikibazo cyo kubona amafaranga kuko abantu batabitsa. Iyo ugiye muri Bible usanga mu misiri inzara kugirango bayirwanye byabasabye kuzigama imyaka 7. Abanyarwanda bakwiriye kwirinda gusesagura bajyana amafaranga mu bidafite umumaro kugirango bahangane n’ejo hazaza.

Justice yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

ubundi byakabaye byiza ariko abanyarwanda benshi baracyakorera umubyizi kandi usanga utashobora no gutunga umuryango...ntibyoroshye rero kubasha kubika 30% ariko kubangizaga amafaranga baga kwiye gutekereza kuri ejo hazaza

kimenyi yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka