Ubukungu bwarazamutse ariko ku kigero kiri munsi ya 8% muri uyu mwaka

Ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2013 ngo burakomeza kuzamuka, aho mu mezi atatu ya mbere (igihembwe cya mbere) bwazamutse ku muvuduko wa 6%, mu cya kabiri buzamuka kuri 5.7%, kandi ngo hari icyizere ko imibare y’ibihembwe byakurikiyeho (itaratangazwa) yifashe neza, nk’uko Banki nkuru y’Igihugu (BNR) yabitangaje.

Umuyobozi wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko n’ubwo ubukungu bwazamutse, butazageza ku kigero cya 8% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2012, bitewe n’ihungabana ry’ubukungu ku isi ndetse no gutinda kw’inkunga ihabwa u Rwanda.

Ati: “Ubukungu bwarazamutse ariko bitari cyane nko mu mwaka ushize; nk’inguzanyo zitangwa n’amabanki ku bikorera zimaze kwiyongeraho 11.3% kugeza mu kwezi kwa 11 k’uyu mwaka, nta gushidikanya ko intego y’uyu mwaka ya 12% izagerwaho; twakumiriye izamuka ry’ibiciro ku masoko riguma munsi ya 5%”.

Guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda ugeraranyije n’idolari ngo ntibyarenze 5.7%; n’ubwo ibi nabyo ngo atari byiza, aho biterwa n’ubwiyongere bw’ibitumizwa mu mahanga ngo bushobora kuba bwarageze kuri 2.8% mu kwezi gushize k’Ugushyingo.

Abayobozi ba BNR mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 17/12/2013.
Abayobozi ba BNR mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 17/12/2013.

Mu rwego rwo guhagarika guta agaciro kw’ifaranga, BNR ngo yafashe icyemezo cyo kugabanya ikigero cy’inyungu itangwa ku mafaranga iha za banki; aho iyo nyungu ngo yavuye kuri 7.5% ikajya kuri 7%.

Guverineri wa BNR avuga ko kugabanya inyungu isabwa za banki, byahise bituma za banki zitabira kuguriza abikorera bakazungukira, aho kwihutira kwishyura Banki nkuru zitabanje kuyacuruza.

Guverineri wa BNR yavuze ko inyungu ihabwa abantu babikije amafaranga yabo mu gihe kirekire, yavuye kuri 10.6% ijya kuri 8.5%.

Aya mafaranga niyo amabanki akoresha mu kuguriza abantu.
Banki rero nazo ngo zatangiye kugabanya inyungu zakaga abo zihaye imyenda (amadeni), aho yavuye kuri 17.6% igera kuri 17.19%, ndetse n’inguzanyo zitanga ngo yariyongereye irenga miliyari 800 z’amafaranga y’u Rwanda, ivuye kuri miliyari zisaga 700 zatanzwe mu mwaka ushize, nk’uko BNR ibitangaza.

Banki nkuru (BNR) ivuga ko mu gihe kiri imbere ibiciro bitazazamuka mu buryo bukabije cyane, ariko ko hari ibimenyetso by’impungenge bitapfa kwirengagizwa; ngo akaba ari yo mpamvu hafashwe ingamba zo kugumisha kuri 7% inyungu iva ku mafaranga atangwa kuri za banki.

BNR ivuga kandi ko impungenge z’izamuka ry’ibiciro zihari, bitewe n’uko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ushobora kuzaba muke; nabyo biturutse ku kuba imvura yarabonetse itinze.

Imbogamizi zo kutazamuka k’ubukungu ku kigero kirenga 8% muri uyu mwaka urangiye wa 2013, nk’uko BNR ibisobanura, zari ihungabana ry’ubukungu ku isi, aho ibiciro by’ibyohorezwa mu mahanga (nk’ikawa iva mu Rwanda) byari bito cyane nyamara ngo ingano y’ibishowe ku isoko ari nini cyane. Ikibazo na none ngo cyatewe no gutinza imfashanyo kw’abaterankunga.

Uko byagenda kose ngo ntabwo ihungabana ry’ifaranga ry’u Rwanda rishobora kugeza ku mibarwa ibiri (ni ukuvuga ko ritageza ku 10%), nk’uko Umuyobozi mukuru wungirije wa BNR, Monique Nsanzabaganwa yabyijeje.

Ajya inama ko abantu bakwiye kwitabira kwizigamira no kubyaza umusaruro duke bafite, aho kwihutira kugura ibintu byinshi kandi bihenze, rimwe na rimwe umuntu aba abishaka ariko atabikeneye.

Imibare igaragaza uko imicungire y’ifaranga n’imiterere y’ibiciro ku masoko bimeze, itegurwa n’inama isanzwe ikorwa buri gihembwe na za komite za BNR; ari zo Komite ishinzwe politiki y’imari hamwe n’iyo kubungabunga ubusugire bw’ibigo by’imari.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka