U Rwanda ruhomba miliyoni 40 z’amadolari buri mwaka kubera gutanga serivisi nabi

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 n’ikigo IPAR bugaragaza ko igihugu cy’u Rwanda gihomba akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari bitewe n’uko abatanga serivisi banyuranye badatanga serivisi nziza ku babagana.

Iki gihombo giterwa no kuba abantu badakora inshingano nk’uko bikwiye mu gihe ayo mafaranga yakabaye inyungu z’igihugu akoreshwa mu bikorwa by’iterambere binyuranye, abaturage bakagira imibereho myiza; nk’uko bitangazwa na Byiringiro Jean Baptiste, umwe mu bagize itsinda ry’igihugu rikangurira abantu ibijyanye na serivisi nziza.

Abakozi b'akarere n'imirenge n'abafatanyabikorwa mu karere ka Gakenke batandukanye basobanurirwa imitangire myiza ya serivisi.
Abakozi b’akarere n’imirenge n’abafatanyabikorwa mu karere ka Gakenke batandukanye basobanurirwa imitangire myiza ya serivisi.

Yagize ati: “Icya mbere nkeka ko ari ugukora icyo ushinzwe neza igihe gikwiriye kandi n’abagihawe bakagishima, ibyo biramutse bikozwe njye na we tugashishikarizanya kubigeraho, ayo mamiliyoni 40 yareka kuba igihombo akaba inyungu; ama-Centre de Sante [ibigo nderabuzima] yaba yubatswe kubera serivisi nziza.”

Leta yatangiye ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi nziza mu gihugu cyose, itsinda ryavuye ku rwego rw’igihugu ryasoje isuzuma n’ubukangurambaga mu Karere ka Gakenke tariki 27/02/2014 ryashimye imitangire myiza ya serivisi iri mu bigo basuye ariko ngo hari aho basanze hatari inyandiko zerekana serivisi zitangwa n’abazitanga n’inshingano nyinshi kuri ba-gronome b’imirenge.

Itsinda ry'igihugu rikangurira abantu ibijyanye na serivisi nziza risura MAJ ya Gakenke kugira ngo barebe uko batanga serivisi.
Itsinda ry’igihugu rikangurira abantu ibijyanye na serivisi nziza risura MAJ ya Gakenke kugira ngo barebe uko batanga serivisi.

Basuye inzu itanga ubufasha mu by’amategeko [MAJ], Ibitaro bya Nemba, Ibiro by’Ubutaka, Umurenge wa Nemba n’Akagali ka Rusagara barangije baganiriza abayobozi n’abafanyabikorwa b’akarere kuri serivisi nziza.

Imitangire ya serivisi mu Rwanda ngo hari aho ihuriye n’umuco, bisaba ko bahindura imitekerereze n’imyitwarire. Ati: “Ni umuco tugomba kubaka muri twebwe, uwo muco ntabwo uturimo, mu Banyarwanda uwo muco uturi kure, byaratangiye”, nk’uko Byringiro Jean Baptiste yakomeje abivuga.

Abayobozi n’abikorera bafite inshingano zo gutanga serivisi nziza ku babagana no kubakangurira kuyitanga kugira ngo izagerweho, abakozi bagomba kongererwa ubumenyi mu bijyanye no gutanga serivisi inoze kandi ku gihe. Utanga serivisi agomba igihe cyose kwakira umugana amusekera, akamwereka ko amwubashye ikindi serivisi yifuza ukayimuha bwangu.

Nyiraneza Sarah ukuriye itsinda ry'igihugu rikangurira abantu ibijyanye na serivisi nziza akora ubukangurambaga mu karere ka Gakenke.
Nyiraneza Sarah ukuriye itsinda ry’igihugu rikangurira abantu ibijyanye na serivisi nziza akora ubukangurambaga mu karere ka Gakenke.

Nyiraneza Sarah ukuriye itsinda rishikariza abantu gutanga serivisi nziza yunzemo agira ati: “Abanyarwanda dukwiye kugira ikintu cy’ubwira; ubwira ariko butandukanye no guhubuka, niba umuntu aje akugana ashaka serivisi ihutire kumwakira uze umwenyura bituma umuntu arushaho kukwiyumvamo na serivisi umuhaye imunyura n’ejo n’ejobundi akazagaruka kandi akaba yabwira abandi ko mu Rwanda dutanga serivisi neza bityo n’abandi bakihutira kuza haba ari ukuhashora imari no kuhatemberera u Rwanda ruba rwunguka.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke butangaza ko imitangire ya serivisi itari mibi ariko ngo haracyari intambwe nini yo gutera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka