Sosiyete ya NRD nidacukura amabuye vuba ku buso bunini yahawe izabwamburwa

Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari barashishikariza sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu karere ka Rutsiro yitwa NRD (Natural Resources Development) gukoresha uburyo bugezweho hagamijwe kongera umusaruro ndetse no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Mu ruzinduko abo basenateri bagiriye mu karere ka Rutsiro tariki 04/03/2014, basuye icyicaro cy’iyo sosiyete ya NRD baganira n’ubuyobozi bwayo cyane cyane ku bijyanye n’imikorere yayo basanga hari byinshi iyo sosiyete ikwiriye kuvugurura mu mikorere yayo kugira ngo abakozi bayo, sosiyete ubwayo ndetse n’igihugu muri rusange babone inyungu zituruka ku mabuye y’agaciro aboneka mu mirenge hafi ya yose uko ari 13 igize akarere ka Rutsiro.

Muri Rutsiro, sosiyete ya NRD ifite ubuso yemerewe gucukuraho bungana na hegitari ibihumbi 12. Mu Burengerazuba hose (Karongi, Rutsiro na Ngororero) NRD ihafite ubuso bungana na hegitari ibihumbi 38. Bafite n’ahandi muri Bugesera, ku buryo aho NRD icukura hose mu gihugu hagera kuri hegitari ibihumbi 42.

Iyo sosiyete yatangiye gukorera mu karere ka Rutsiro mu mwaka wa 2009, ihabwa amasezerano yo gukorera muri ako karere mu gihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa, icyakora ubu ikaba yari imaze amezi atandatu yarahagaritswe, bitewe n’uko imikorere yayo yangizaga ibidukikije birimo imirima, amashyamba n’imigezi.

Umwe mu bakozi ba NRD yijeje Abasenateri bagize komisiyo y'iterambere ry'ubukungu n'imari ko bagiye kuvugurura imikorere bagamije kongera umusaruro.
Umwe mu bakozi ba NRD yijeje Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ko bagiye kuvugurura imikorere bagamije kongera umusaruro.

Nyuma yo gushaka ibyangombwa bihagije no kuvugurura imikorere nk’uko babisabwaga, bongeye kwemererwa kugaruka gucukura, bakaba bamaze ibyumweru bibiri bagarutse.

Ubu icyo barimo gukora ni ugusana imiyoboro y’amazi kugira ngo birinde kwangiza imigezi, no gusibura ibirombe byasibamye. Iyo mirimo nirangira ni bwo bazinjira mu bucukuzi nyirizina.

Abasenateri banenze uburyo iyo sosiyete icukura amabuye yo mu bwoko bwa Tin, Wolfram, na Colta ikoramo kuko iyacukura mu buryo bwa gakondo, mu gihe nyamara ifite ubuso bunini bugomba gucukurwaho amabuye.

Abasenateri basabye ko NRD yagenera abakozi ikoresha ibyo umukozi wese yemererwa birimo ubwishingizi bw’ubuzima, dore ko akazi bakora kabamo n’impanuka nyinshi kandi bagahemberwa ku mabanki kugira ngo batozwe umuco wo kwizigama.

Abasenateri basabye amasosiyete acukura kugaragaza umusaruro ufatika, kuko hari itegeko ririmo ritegurwa rivuga ko rwiyemezamirimo utazajya ugaragaza umusaruro ufatika, azajya yamburwa aho yakoreraga hagahabwa undi.

Ngo hari n’abafata ubutaka bunini bwo gucukuraho amabuye ariko bakamara igihe kinini batari kuhacukura, ngo bazajya bahamburwa hahabwe abandi.

Abo basenateri ngo ntabwo bazemera ko abantu bahabwa amasezerano n’ibirombe nyamara batagaragaza umusaruro ufatika bakuramo.

Ngo nta n’ubwo abadepite bazemera ko sosiyete igumana ubuso bunini itabyaza umusaruro, kandi hari benshi bashaka aho hantu ngo bahabyaze umusaruro.

Abasenateri beretswe zimwe mu mashini ziyungurura kandi zikoza amabuye NRD iteganya gukoresha mu rwego rwo kwihutisha akazi.
Abasenateri beretswe zimwe mu mashini ziyungurura kandi zikoza amabuye NRD iteganya gukoresha mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Abasenateri bavuze ko Leta ishaka kongera umusaruro uva mu mabuye y’agaciro kuko imirenge myinshi ibonekamo ayo mabuye y’agaciro bityo akagira uruhare mu kongera ubukungu bw’igihugu ndetse no kwigira bigamije gukuraho umuco wo guhora igihugu gisabiriza mu mahanga.

Senateri Bizimana Evariste, visi perezida wa komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri sena yavuze ko hari gahunda umukuru w’igihugu yatanze muri manda y’imyaka irindwi, ni ukuvuga kuva muri 2010 kugeza muri 2017, ivuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugomba kugira agaciro kanini mu musaruro w’igihugu.

Senateri Bizimana ati « turimo kureba niba koko abacukura amabuye y’agaciro iyo gahunda y’umukuru w’igihugu bagenda bayikurikiza, kuko twagiye tugaragarizwa ko nka hano muri Rutsiro imirenge 13 yose igize akarere ka Rutsiro irimo amabuye y’agaciro, bivuze ngo ibyo umukuru w’igihugu yavuze abacukuzi babishyizemo ingufu, ahubwo ibyo yemereye abaturage byanakwiyongera, bityo tukagira gahunda yo kwigira biturutse ku Banyarwana ndetse n’ibikomoka ku Rwanda».

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abasenateri bibagiwemo nibikorwa byiterambere mu gace. Bazigire kuri WMP iragerageza.

issa yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

aya mabuye acurwe u rwanda rukomeze gutera imbere, ariko hagenderwa kumhame mazima azwi kandi asoboanutse y’umurimo kuko hari aho usanga bamwe bacukura ugasanga abahaturiye barabihomberamo, ibi ayamamashimi yabo ugasanga yabangamiye abaturage, gusa ubwo abadepite babonye iki kibazo ubu cyageze mumubako meza.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

ayo mahirwe bafite hari benshi bayifuje bakayabura ubwo rero abo bahabonye nibagerageze bakore kandi batange umusaruro niba ataribyo ndashyigikira uhabaka kuko dukeneye ko igihugu cyacu gikomeza gutera imbere.

Iranzi yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

niharebwe uburyo aya mabuye yacukurwa ku bwinshi maze turebe ko iterambere ryacu ryakwiyongera, aha ni hamwe tuteze amakiriro ku bukungu bw’u Rwanda

karake yanditse ku itariki ya: 6-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka