Rutsiro: Imidugudu ibiri iri gushyirwamo ibyangombwa byose kugira ngo ibere ahasigaye urugero

Umudugudu wa Gisunzu mu murenge wa Manihira n’umudugudu wa Buzeyi mu murenge wa Ruhango yatoranyijwe n’akarere ka Rutsiro ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kugira ngo ishyirwemo ibikorwa remezo byose bikenewe, bityo ibere icyitegererezo ahandi hose hasigaye mu karere.

Iyo midugudu yitwa imidugudu y’icyitegererezo kuko ibonekamo ibikorwa byinshi by’iterambere byarangije kubakwa n’ibindi bikiri gushyirwamo ari byo amashanyarazi, imihanda, amavuriro, amazi, amashuri, isoko, ibigo by’imari iciriritse, aho kwidagadurira, n’ibindi.

Abaturage bagenda bitabira gutura muri iyo midugudu kuko nk’umudugudu wa Gisunzu urimo ibibanza 337, ingo zimaze guturamo zikaba ari 273.

Imidugudu ibiri irashyirwamo ibyangombwa byose kugira ngo ibe intangarugero mu karere kose mu bijyanye n'imiturire.
Imidugudu ibiri irashyirwamo ibyangombwa byose kugira ngo ibe intangarugero mu karere kose mu bijyanye n’imiturire.

Sibomana Alexis, atuye muri uwo mudugudu wa Gisunzu avuga ko gutura ku mudugudu ari byiza kuko nko mu gihe hari umuntu urwaye bimworohera kugera kwa muganga kuko moto cyangwa se imbangukiragutabara (ambulance) ihagera mu buryo bworoshye ikamujyana kwa muganga.

Ati “mbere tugituye hepfo iriya, umuntu yararwaraga tugashaka abantu bamuheka kugira ngo bamugeze kwa muganga, ariko ubu umuntu ararwara ambulance igahita iza ikamufata hano ku muhanda ikamujyana kwa muganga.”

Nyirandungutse Mariya na we atuye ku mudugudu ku buryo ubu ibikorwa by’iterambere bigenda bimugeraho kandi akaba yishimiye no guturana n’abandi, mu gihe mbere ngo yari atuye wenyine, ahantu habi cyane ku buryo yahoraga asenyerwa n’inkangu.

Mu mudugudu wa Gisunzu habonekamo amashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na cumi n'ibiri.
Mu mudugudu wa Gisunzu habonekamo amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri.

Umuyobozi w’ishami ry’imiturire mu cyaro muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), bwana Kampayana Augustin yagendereye akarere ka Rutsiro ku wa kane tariki 08/05/2014 mu rwego rwo kureba aho bageze batunganya imiturire muri iyo midugudu, dore ko biri no mu mihigo y’akarere y’uyu mwaka.

Kampayana ati “twasanze bigenda neza, kuko, ngira ngo uwo twabanjemo mu gitondo twawukozemo n’umuganda, abaturage bateyemo ibiti, baciye imihanda, igishushanyo mbonera kirahari, amazu barubaka, amashuri amwe n’amwe, ishuri rya twelve (uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12) ryaruzuye abana bariga, barimo kubaka ishuri rito ry’abana b’incuke, barimo gukora n’ibindi bikorwa binyuranye, mwabonye n’amapoto y’amashanyarazi, amazi yarahageze, n’amashanyarazi ngira ngo mu kwezi kumwe abaturage baraba bamaze kuyabona.”

Ishuri ry'incuke riri kubakwa mu mudugudu wa Gisunzu.
Ishuri ry’incuke riri kubakwa mu mudugudu wa Gisunzu.

Si iyo midugudu ibiri gusa iri kwitabwaho, ahubwo n’ahandi mu karere hose bagenda banoza imiturire, bikajyana no kongera ibikorwa by’iterambere hirya no hino mu karere, gusa iyo ibiri ikaba igomba gushyirwamo ingufu kugira ngo ibe urugero rw’iyindi.

Uwo mukozi muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yaganiriye n’abaturage abereka akamaro ko gutura ku midugudu ko bituma abaturage bahura mu buryo bworoshye bakaganira mu gihe bafitanye nk’inama, gucunga umutekano w’abaturage ndetse n’ibyabo biroroha kuko baba batuye begeranye, ndetse mu gihe hari ikibazo kibaye, gutabarana bikoroha. Gutura ku midugudu bituma kandi abaturage begerana ku ruhande rumwe, bikoroha kugena ikigomba gukorerwa ku rundi ruhande.

Abaturage bazindukiye mu muganda wo gutera ibiti mu mudugudu wa Gisunzu kugira ngo urusheho kuba mwiza.
Abaturage bazindukiye mu muganda wo gutera ibiti mu mudugudu wa Gisunzu kugira ngo urusheho kuba mwiza.

Uwo muyobozi yashishikarije abaturage kwitabira gutura ku midugudu, abasaba kureka umuco ugaragara muri ako gace wo gushaka abagore benshi no kubyara abana benshi kuko bidindiza iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka