Rutsiro: Abari bagize akanama gashinzwe gutanga amasoko basimbujwe abandi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwahinduye abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu karere mu rwego rwo gutanga serivisi nziza no kunoza imikorere.

Ubusanzwe ako kanama kagira manda y’imyaka itatu, abenshi mu bari bakagize bakaba bari barangije iyo myaka. Kurangira kw’iyo manda kwahuriranye n’inama akarere kari gaherutse kugirwa n’intara, aho intara yasabaga akarere gukosora ibitaragendaga neza mu mitangire y’amasoko ya Leta.

Mu nama yigaga ku birebana n’imicungire y’umutungo wa Leta (Public Financial Management) ku rwego rw’intara iheruka kubera mu karere ka Rutsiro, ubuyobozi bw’intara bwagaragarije akarere ka Rutsiro ko hari ibitaragendaga neza mu gutanga amasoko ya Leta, intara isaba komite nyobozi y’akarere kubisuzuma, byaba ngombwa bakavugurura akanama gashinzwe imitangire y’amasoko mu karere.

Abagize komite nyobozi y’akarere ka Rutsiro baricaye, basuzuma ibyavugwaga ko bitanoze mu gutanga amasoko ya Leta, bafata gahunda yo guhindura akanama gashinzwe gutanga amasoko, ndetse abakozi bashya binjiye muri ako kanama gashinzwe amasoko ya Leta mu karere ka Rutsiro bakaba baramaze kubimenyeshwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro, Murenzi Thomas, avuga ko nk’uko mu nshingano ze harimo kubahiriza itegeko rijyanye no gushyiraho no kugenzura imikorere y’akanama, akaba ari na we ushyira mu bikorwa ibyo akanama kaba kasesenguye, yasuzumye agasanga hari ibitagenda neza mu mikorere y’ako kanama, bityo hafatwa ingamba zo guhindura abagize ako kanama gatanga amasoko ya Leta mu karere, abanje kubiganiraho na komite nyobozi.
Ibyo ngo ni ko byagenze hakurikijwe itegeko rigenga imitangire y’amasoko ya Leta.

Inama ya komite nyobozi yabaye tariki 11/12/2013 imaze gufata icyo cyemezo cyo guhindura abagize akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu karere, abayigize basabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere gushyira mu bikorwa icyo cyemezo cya komite nyobozi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'akarere ka Rutsiro avuga ko akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta kahinduwe mu rwego rwo kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro avuga ko akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta kahinduwe mu rwego rwo kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro yavuze ko bamwe mu bari bagize ako kanama babanje kwandikirwa basabwa kwisobanura kubera uburangare bagize mu gutanga amasoko, aho byagiye bigaragara ko mu gusesengura amasoko (correction arthmetique) hari bimwe batitagaho.

Ubusanzwe rwiyemezamirimo iyo akoze isoko rye, ngo hari uburyo agaragaza igiciro, umubare w’ibyo azagemura ndetse n’ikiguzi cyabyo byose hamwe, bikandikwa mu magambo ndetse no mu mibare.

Ibyo rero ngo bisaba ko habaho ubushishozi mu gusesengura rya soko kugira ngo bigende bihura, ariko ngo hari aho byagiye bigaragara ko ako kanama katashishoje mu gusuzuma iyo mibare yose, bityo hakabaho amakosa mu gutanga amasoko ya Leta, aho ndetse ubwo burangare bwashoboraga gutuma isoko rihabwa utagombaga kurihabwa.

Ubuyobozi bw’akarere ngo bwakunze kugira inama abari bagize akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu karere, kugira ngo mu gihe bazaba barimo gusesengura amasoko ya Leta bazajye babikora neza bakurikije amategeko, ariko byabaye ngombwa ko habaho izo mpinduka mu rwego rwo kunoza imikorere no gutanga serivisi zikwiye.

Ubusanzwe akanama gashinzwe gutanga amasoko ya Leta mu karere kaba kagizwe n’abantu batanu cyangwa barindwi, ariko hari bamwe bari barakavuyemo, barasezeye mbere kubera impamvu z’akazi n’izindi nshingano zatumaga batabasha kuboneka, kakaba kari gasigayekagizwe n’abantu bane, ari na bo baje gusimbuzwa.

Akanama gashya kagiyeho kagizwe n’abantu barindwi. Ubuyobozi bw’akarere bwiteze ko izo mpinduka zizazana imikorere myiza mu gusesengura no gutanga amasoko ya Leta.

Murenzi ati “tukitezeho imikorere myiza, kuko kagiye gutangirana n’amaraso mashya, ikindi kandi turateganya guhugura abakagize kugira ngo babashe kwinjira mu masoko bafite ubumenyi buhagije, bityo bazabashe gukora inshingano zabo bazisobanukiwe neza.”

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka