Rusizi: Njyanama irasaba abakozi kwisubiraho ntibapfushe amafaranga ubusa

Ahereye ku mihanda yakozwe ariko hakongera gusabwa amafaranga yo kongera kuyikora, umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi, Kamanzi Symphorien, avuga ko hari amafaranga apfa ubusa kubera abakozi badakurikirana neza inshingano zabo.

Abatungwa agatoki kuri iki kibazo ni abatanga amasoko aho ngo batita kubo bagiye guha amasoko. Perezida wa njyanama yabasabye gukora ibintu binoze bidateye impungenge kuko ngo hari abantu bamurika ibikorwa nyamara bitaratungana.

Aha yavuze nk’inyubako z’utugari aho ngo abenshi bari kuzimuka zituzuye bagamije kuzabona amanota mu mihigo, aha yababwiye ko harimo kwibeshya kuko amanota atangwa ashingira ku bikorwa bikoze neza.

Perezida wa Jyanama ya Rusizi arasaba guhindura imitangire y'amasoko kuko bidindiza igihugu.
Perezida wa Jyanama ya Rusizi arasaba guhindura imitangire y’amasoko kuko bidindiza igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, Ndemeye Albert, yasabwe guhindura imiterere yo gutanga amasoko kimwe n’imyigire yayo kuko ngo bisubiza akarere inyuma kandi bikagira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage n’imihigo y’akarere.

Abenshi mu bitabiriye inama yabaye tariki 02/07/2013 bibajije impamvu abantu bahabwa amasoko kandi batayafitiye ubushobozi,basaba ko bigomba guhinduka.

Mu gusoza iyi nama abajyanama b’akarere ka Rusizi basabwe kujya batangira gukora ibikorwa kare kuko aribyo bizatanga umuti w’ikibazo cyo guhuzagurika.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka