Rusizi: Amashanyarazi yatanzwe i Gashonga ntashobora no guhagurutsa mudasobwa

Abaturage b’umurenge wa Gashonga barinubira amashanyarazi bahawe adahagije kuko ngo ntacyo abamariye dore ko ngo atabasha no guhagurutsa imashini zoroheje zinyuranye bakenera mu bikorwa binyuranye.

Uwo muriro ngo ni muke cyane ku buryo utabasha no guhagurutsa za mudasobwa cyangwa izindi mashini bari baguze bagamije kwiteza imbere by’umwihariko izisekura ibinyampeke n’izikoreshwa mu ma salons de coiffure.

Uretse ibyo kandi ngo ingano yayo igenda ihindagurika bigatuma amatara n’ibindi bikoresho byoroheje nk’amaradiyo bishya bakahahombera.

Abaganiriye n’itangazamakuru bo mu mudugudu wa Misave mu kagari ka Rusayo muri uwo murenge wa Gashonga batangaza ko ntacyo ayo mashanyarazi abamariye mu gihe atabateza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Marcel Habyarimana, yadutangarije ko umuyoboro w’amashanyarazi abo baturage bahawe ari uwo mu bwoko bwa monophase wagombaga kubafasha gucana gusa ari nayo mpamvu abaturage bataba bagomba kuwucomekaho imashini zikenera amashanyarazi arengeje ubushobozi bwawo.

Yavuze ko abifuza gukoresha imashini zinyuranye zikoresha amashanyarazi bakwegera EWSA ikabaha umuyoboro wa Triphase ariko bakitegura kuyishyura kuko bidakorerwa ubuntu.

Mu gihe abo mu mudugudu wa Misave bavuga ko amashanyarazi bafite adahagije, abo mu tugari twa Muti na Buhokoro natwo two muri uwo murenge bo bavuga ko nyuma yo guhabwa amapoto n’insinga zayo ndetse bagashyirirwa na za cash power ku mazu amaso yaheze mu kirere.

Ubu ngo bafashe icyemezo cyo kuba bakuyeho izo cash power bakazibika mu mazu kuko zari zatangiye kwibwa.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka