Rulindo: Kutagira amazi n’amashanyarazi hamwe na hamwe birabadindiza

Akarere ka Rulindo gakomeje gushyira imbaraga mu guha abaturage bako ibyangombwa nkenerwa mu buzima bw’ibanze birimo amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi ariko hari aho ibyo bikorwa bitaragera bitewe n’ibibazo bitandukanye cyangwa n’ n’imiterere yaho.

Mu murenge wa Masoro, abaturage baho bakomeje gusaba ubuyobozi ko nabo bwabibuka bukabagezaho amazi meza n’amashyanyarazi dore ko ngo hari aho usanga barahashyize amarobine, ahandi hahagaze amapoto, imyaka ikaba ibaye myinshi nta mazi nta n’amashanyarazi.

Mukamurera Odette utuye akagari ka Kigarama, umudugudu Gacyamu umurenge wa Masoro we avuga ko inyota bafite y’amashanyarazi yanatumye bishyira hamwe batanga amafranga.

Yagize ati “Kubera ukuntu dukeneye natwe amashanyarazi byatumye tugerageza no gukusanya amafranga nk’abaturage turayatanga mu babishinzwe, ariko kugeza ubu usanga nta gisubibizo kiratugeraho kandi tuyakeneye. Twifuzaga ko iyo ntero yo kuvuga ngo abaturage dufite amashyanyarazi yagira injyana hanyuma ikabyinwa”.

Hamwe na hamwe ntibaragerwaho n'amazi n'amashanyarazi.
Hamwe na hamwe ntibaragerwaho n’amazi n’amashanyarazi.

Uyu muturage akomeza avuga ko baherutse bashinga amapoto gusa none ngo nta muriro wigeze abageraho aho we avuga ko bihagaze nka baringa. Avuga ko bakeneye ko amashyarazi yaza nabo bakabona uko bashaka ibyo bakora dore ko abaturage abenshi bavuga ko amashanyarazi naramuka abonetse mu gace batuyemo nabo bazakoresha uko bashoboye bakayabyaza umusaruro bakora ibikorwa bibaha agafaranga.

Kuri iki kibazo cy’amashanyarazi ataragera ku baturage cyane cyane abatuye umurenge wa Masoro umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, avuga ko kizwi.

Ngo Mbere bajyaga babarirwa kuri station Muhima, ari nayo yagombaga kujya ibaha amashanyarazi ariko ubu noneho ngo byarahindutse ubu begerejwe station ya Rulindo ikaba ariyo igiye kujya ibaha umuriro ndetse n’amazi.

Ngo iki kibazo cyabo kirazwi ku buryo ubuyobozi bugiye kugihagurukira aba baturage bakabona amashanyarazi aho avuga ko barangije gusinyana amasezerano ngo n’ubwo bababwiye ko hakiri ikibazo cy’ibikoresho bagitegereje hanyuma imirimo igatangira.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka