Rulindo: Kubumba amatafari byabafashije kugera kuri byinshi

Ababumbyi b’amatafari n’amategura babumbira mu gishanga cya Nyarubuha, mu murenge wa Cyungo, ngo basanga umurimo w’ububumbyi warabafashije kugera kuri byinshi mu bijyanye no kwiteza imbere, babikesha ubu bubumbyi.

Aba babumyi ngo bahisemo gukora aka kazi kuko babonaga nta yindi mirimo iboneka muri uyu murenge wa Cyungo uretse ubuhinzi nabwo butagiraga umusaruro uhagije nk’uko babyifuzaga.

Kugeza ubu ngo kubumba amatafari byabashije kubaka amazu, abandi bazana abagore kandi ngo bakaba basanga ubuzima bwabo burushaho no kugenda butera imbere buri munsi.

Safari Patrice umaze imyaka irenga icumi yemeza ko ako kazi yagakuyemo amafaranga yo kubaka inzu, yashatse umugore, abasha kurihira abana be ishuri, kubarihira ubwisungane mu kwivuza ndetse yanabashije kugura amatungo.

Ababumbyi b'amatafari mu gishanga cya Nyarubuha bibafasha kwiteza imbere.
Ababumbyi b’amatafari mu gishanga cya Nyarubuha bibafasha kwiteza imbere.

Uzaribara we uvuga ko yatangiye kubumba amatafari akiri umusore aba mu rugo iwabo, akaba agira inama abana b’abahungu n’abakobwa akunze kubona barigize ba maringaringa ku musozi, aho gushyira amaboko hasi bagakora bityo nabo bakiteza imbere.

Aragira ati “Hari abasore bumva ko ubusore ari ukwirirwa umuntu azerera, hoya baribeshya, njye mbona umusore ari ushobora gukora akiteza imbere naho uwirirwa azerera uwo ni imbwa nta cyo yakwigezaho. Usanga ari wa wundi urinda asaza atabashije no kwiyubakira inzu ye agahora atuye mu nzu y’ababyeyi. Inama nabagira ni ugukora akazi kose kabazanira ifaranga kuko nibwo bugabo”.

Umuntu ngo ashobora kubumba amatafari igihumbi ku munsi.
Umuntu ngo ashobora kubumba amatafari igihumbi ku munsi.

Aba babumbyi babumbira mu gishanga cya Nyarubuha bavuga ko iyo ari igihe cyiza cy’izuba bashobora gukorera amafranga agera ku bihumbi bitatu ku munsi kuri buri muntu.

Ibi kandi ngo byabafashije kwibumbira mu kibina bagahana amafranga atari make ku buryo umuntu ubashije kuyacunga neza ngo basanga yamufasha kwiteza imbere.

Gusa ngo basanga ubuyobozi bubafashije ku bijyanye no kubona amasoko n’amahugurwa y’uburyo ububumbyi bwabo babukora ku buryo bwa kijyambere hakoreshejwe nk’amamashini byabafasha kurushaho.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka