Ruhango: Bamwe mu baturage bimurwa ahazubakwa gare ntibishimira ingurane bahawe

Abaturage bari batuye mu mudugudu wa Gataka, akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, amazu yabo yatangiye gusenywa kuko aho bari batuye hagiye kubakwa gare igezweho.

Aba baturage barimo kwimurwa aha hantu, bamaze guhabwa ingurane n’ubuyobozi bw’akarere, hari abayemeye ndetse ubu banatangiye gushaka aho bazatura. Gusa hari abanze aya mafaranga bahabwa kuko ari make, gusa no mubayafashe nabo bahamya ko amafaranga bahawe ntaho ahuriye n’aho bimuwe.

Ukwizagira Francois ni umwe mu bemeye kwakira ingurane yahawe n’akarere, ariko akavuga ko yabuze uko abigenza naho ubundi ngo amafaranga bamuhaye ntaho ahuriye n’ubutaka bwe.

Ati “nyine byari ukugura na Leta naho ubundi sibyo, dore inzu yanjye n’ikibanza birimo bampaye amafaranga miliyoni 2n’ibihumbi 200 mu gihe hari hakwiye miliyoni 7”.

Abaturage batangiye kwimurwa ahazubakwa gare.
Abaturage batangiye kwimurwa ahazubakwa gare.

Uyu mugabo avuga ko amafaranga yahawe ntacyo yamumariye kuko aho yaguze ikibanza hamunaniye kuhubaka kubera amafaranga make yahawe.

Kanyarwanda Isaac nawe yari atuye aha hantu twamusanze arimo kwimuka, avuga ko nta kundi yari kubigenza, gusa ngo amafaranga bamuhaye ntacyo amubwiye kuko ngo nubwo bamuha arenzeho ntiyamushimisha kuko atamurutira ahantu yari amaze imyaka n’imyaka.

Gusa bamwe n’ubwo bemeye amafaranga babariwe bakanimuka, abandi bo barakinangiye bakaba baranze gufata amafaranga bahawe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwahaye abahatuye igihe cy’amezi 3 gusa kuba bahimutse kugirango imirimo yo kubaka itangire.

Kugeza ubu imiryango 40 ituye aha hantu, yagenewe amafaranga asaga miliyoni 115 abaturage batangiye kwishyurwa mu ngengo y’imari y’umwaka ushize wa 2012-2013.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n'ubukungu.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’ubukungu.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere, Twagirimana Epimaque, avuga ko akarere amafaranga kahaye abaturage yari ahagije, gusa ngo biragorana kubona umuntu wishimira amafaranga yahawe.

Iyi gare igiye gutangira kubakwa nyuma y’igihe kinini abatuye akarere ka Ruhango binubira kutagira gare igezweho kimwe n’utundi turere. Iyi gare ikzazura itwaye Miliyari imwe na miliyari 200.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka