Rubavu: Abafite ubumuga bagaragaje ko kumugara atari urwitwazo rwo gusabiriza

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba badafite ingingo bitagomba kujyana no gusabiriza no kwisuzugura ahubwo hari ibyinshi bakora bakiteza imbere, bagateza imbere n’igihugu cyabo.

Bibumbiye mu ishyirahamwe COTTRARU rigizwe n’abafite ubumuga bakora akazi ko kwikorera imizigo mu karere ka Rubavu umurenge wa Gisenyi, abafite ubumuga bakoresha amagare mu kwikorera bavuga ko batanga akazi ku bantu bagera kuri 350 badafite ubumuga kandi bose bakabaho neza ntawe usabirije.

Bamwe mu bakoze akazi ko kwikorera imizigo bakoresha amagare y’abafite ubumuga bw’ingingo bavuga ko bamaze gutera imbere kimwe n’abafite ingingo, bakanenga abitwaza ubumuga bw’ingingo bajya kwicara mu muhanda gusabiriza kuko bitajyanye no kwihesha agaciro.

Amwe mu magare abafite ubumuga bo mu mujyi wa Gisenyi bakoresha mu kwikorera imizigo.
Amwe mu magare abafite ubumuga bo mu mujyi wa Gisenyi bakoresha mu kwikorera imizigo.

Tumwine Alexis ufite ubumuga bw’ingingo z’amaguru, amaze imyaka irindwi mu mujyi wa Gisenyi akora akazi ko kwikorera imizigo ayikura Gisenyi akayijyana Goma ndetse akagira niyo akura Goma akayizana Gisenyi.

Tumwine ubu utuye Mbugangari, avuga ko ubuzima bwabaye bwiza hamwe n’abo yahaye akazi babiri bagomba kumusunika uko abonye ikiraka, avuga ko kuva yatangira akazi iwe hahora amahoro kandi ubuzima bumeze neza kuko agira icyo acyura agatungisha umuryango, mu gihe abafite ubumuga nk’ubwe basabiriba iyo batafashijwe badashobora kwikora ku munwa.

Akazi ko kwikorera imizigo ku bafite ubumuga bw’ingingo mu mujyi wa Gisenyi ntigakorwa n’abagabo gusa kuko n’abagore bagakora neza kandi nabo bagashobora gutunga imiryango yabo, bakavuga ko biyumva nk’abakozi kandi bakaba abakoresha kuko bafite abo bakoresha.

Muteteri Marie Louise avuga ko igare rye rifite ubushobozi bwo kwikorera ibiro biri hagati ya 600 na 1000 akabivana Gisenyi akabigeza Goma afashijwe n’abamusunika bagashobora kubona ibibatunga bakuye mu gukora aho gusabiriza.

Gukoresha igare ry'abafite ubumuga bitunze umuryango wa Muteteri Marie Louise n'abo yahaye akazi.
Gukoresha igare ry’abafite ubumuga bitunze umuryango wa Muteteri Marie Louise n’abo yahaye akazi.

Muteteri avuga ko mbere y’uko aza gukorera mu mujyi wa Gisenyi yari atuye Ngororero aho yabaga mu bwigunge ndetse akumva ko ntacyo ashoboye, nyamara mu myaka irindwi amaze akorera mu mu karere ka Rubavu ngo ubuzima bwabaye bwiza agira ikizere cy’ubuzima akesha umurimo, akavuga ko uretse kubona ibimutunga n’umuryango we yatangiye no gutekereza kubaka byose bivuye mu kazi akora.

Abibumbiye muri Koperative COTTRARU bavuga ko ibafasha kwizigamira kuko kuva yashingwa mu mwaka wa 2010 bamaze kugera mu mafaranga miliyoni 200 ndetse barateganya ko mu mwaka wa 2015 bazaba bujuje inzu y’amagorofa atatu izajya yinjiriza abanyamuryango, akarere ka Rubavu kakaba kari kubafasha kubona ikibanza cyo kubakamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka