RDB yahembye batanu bagaragaje gutanga service nziza mu gihugu

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyashyikirije ibihembo bamwe mu bakozi bagaragayeho gukora neza mu kazi bashinzwe, harimo abikorera n’abakora mu nzego za Leta, muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 07/10/2013.

Iki gikorwa cyakozwe mu cyumweru cyahariwe kwitabira serivisi nziza ku rwego rw’isi, aho n’u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu mu kwerekana ko kwakira umukiriya ari imwe mu nshingano ibihugu byose bigomba kwitabira hagamijwe iterambere.

Claire Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB, yatangaje ko hari byinshi bigomba gukomeza guhinduka niba u Rwanda hari intambwe rugomba gutera mu kwakira abakiriya no kubakurura.

Yagize ati: “Kugira ngo dukore serivisi nziza tugomba kwitoza n’indimi kugira ngo twakire abakiriya bose batugana, ndetse harimo no guhemba bamwe mu bagaragaraho gutanga service nziza no gucyaha abataramenya icyo gukora.”

Umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi, ahemba umuyobozi w'akagari ka Niboye.
Umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi, ahemba umuyobozi w’akagari ka Niboye.

Bamwe mu babonye ibihembo harimo Aimable Sibomana ukora muri societe y’indege bita KLM wabashije gusubiza Christian Angermayer uva muri Amsterdam (kindle iPod) igikoresho cy’ikoranabuhanga yari yibagiriwe mu ndege.

Uwa kabiri ni Sandra Idosso wagize uruhare mu kuzamura serivisi zinoze abicishije mu bitabo byo kwandika.

Uwa gatatu ni umuyobozi w’akagari ka Niboye mu karere ka Kicukiro, wagize umwihariko mu kwakira neza abakiriya harimo no guhanga agashya kitwa Nyirasenge w’umwana.

Ako gashya ni uko ababyeyi bitabira ubukwe bw’abasore badafite ababahagararira mu rwego rwo kugira akagari kujuje ibyangombwa.

Uwa kane ni Noella Mukarugomwa ushinzwe imibereho myiza no kwegereza ubuyobozi abaturage mu karere ka Nyamasheke, nawe waranzwe n’imikorerere myiza mu kwakira abakiriya ku buryo ari umwe mu batoranyijwe na minisiteri y’abakozi (MIFOTRA) bitewe n’amanota yahawe n’abaturage.

Abantu batanu ba mbere batanze servise nziza mu gihugu bafata ifoto y'urwibutso n'abayobozi muri RDB.
Abantu batanu ba mbere batanze servise nziza mu gihugu bafata ifoto y’urwibutso n’abayobozi muri RDB.

Uwa gatanu ni Mutimukunda Hadidja umwe mu bagore bacururiza mu isoko rya Kabeza, nawe uzwiho kwakira neza abakiriya igihe cyose ku buryo azwiho umutima mwiza mu kazi ka buri munsi.

Bamwe mu bahawe ibihembo batangaje ko kuba babaye ikitegererezo ari intambwe izatuma bongera umurava mu kazi.

Igikorwa cyo kwitabira serivisi zinoze kimaze iminsi gitangazwa mu rwego rwo kurushaho kwakira neza abantu basaba serivisi haba mu nzego za Leta no mu bikorera ku giti cyabo. Gusa abantu batandukanye baravuga ko kigenda gitera intambwe ishimishije.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bravo RDB, uyu mudamu Noella iki gihembo aragikwiriye, ndi umwe mubafatanyabikorwa mu karere ka Nyamsheke ariko rwose usanga uhageze wese yakirwa n’izina Noella. n’ikimenyimenyi Mumeny vuba ariko nari nsanzwe muzi kubera service nziza ahereza abaturage bose bagana akarere ka Nyamasheke. Ubwose utundi turere nka Rusizi twarebeyeho!!!!

amani yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Aba bayobozi bo munzego zibanze ( i Niboyi na Nyamasheke) nibo bakwiye kugirwa ABADEPITE, kurusha bimwe bishingiye kumarangamutima.

igitekerezo yanditse ku itariki ya: 9-10-2013  →  Musubize

Nuko ye,noneho abaturage bahindutse abaclients b’abayobozi?? ubundi se kumva ngo umucuruzi yakiriye neza neza abaclients bivuze iki?nabakire nabi bamucike ndebe uwo araba ahimye.Mu kurangiza ngo aimable yasubije ipod?? harya aho yayitoye nta camera zari zihari?? Yewe narumiwe koko!!!!

na yombi yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka