Nyanza: Ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro inka 66 zagabiwe abatishoboye

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wabereye mu karere ka Nyanza ku rwego rw’igihugu tariki 26/10/2013 inka 66 zagabiwe bamwe mu batishoboye bababaye kurusha abandi hagamijwe kuzamura ubukungu n’imibereho myiza yabo.

Izo nka bazihawe n’umuryango mpuzamahanga wa Action Aid muri gahunda isanzwe ifite yo kurwanya ubukene cyane cyane mu baturage batuye mu bice by’icyaro ahanini usanga babeshejweho n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Abagore bahawe izo nka biganjemo abo mu murenge wa Rwabicuma babarizwaga mu miryango itishoboye yari ikeneye ikintu cyayunganira mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza yabo.

Umwe mu bagore bashyikirijwe inka.
Umwe mu bagore bashyikirijwe inka.

Umuhango wo kugabira abo bagore inka wahagarikiwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori by’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro.

Minisitiri Odda Gasinzigwa yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu itegurwa ry’uwo munsi. Yagize ati: “ Umunsi w’umugore wo mu cyaro urakomeye kuko utwibutsa aho umugore yavuye mu mibereho mibi ndetse naho ageze mu nzira y’iterambere abikesheje imiyoborere myiza igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje”.

Uyu Minisitiri muri Primature ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango yakomeje avuga ko icyaro cy’u Rwanda ubu kimaze gusobanuka ugereranyije n’uko cyari kimeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Bahawe na pompe yo kujya bifashisha mu gutera inka umuti bazikiza uburondwe n'utundi dusimba.
Bahawe na pompe yo kujya bifashisha mu gutera inka umuti bazikiza uburondwe n’utundi dusimba.

Abagize icyo bavuga bose kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro barimo Madamu Rose Marie Ndejeje Uwineza visi perezida w’inama y’Igihugu y’abagore ( CNF) ku rwego rw’igihugu bavuze ko umugore wo mu cyaro ndetse n’uwo mu mujyi ubu bigoranye cyane kuba wabatandukanya ngo kuko bose ubabona abasangana umucyo ugaragaza ko basirimutse muri byinshi.

Mukamana Anathalie umwe bagore bo mu cyaro cy’akarere ka Nyanza yatanze ubuhamya muri ibi birori yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yamusize mu bibazo bitandukanye birimo n’ubukene ariko ngo abikesheje imiyoborere myiza igihugu cyagize nyuma yayo yashoboye kwiteza imbere.

Mu mvugo ye bwite yagize ati: “Ndibana nubatse urugo ariko ndakomeye kuko nubatse inzu nyikuye mu buhinzi ndayikodesha ikamfasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuli n’ibi byangombwa mba nkeneye mu buzima”.

Mukamana Anathalie atanga ubuhamya bw'ukuntu yivanye mu bukene akaba yifashije.
Mukamana Anathalie atanga ubuhamya bw’ukuntu yivanye mu bukene akaba yifashije.

Uyu mugore yatoranyijwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango hamwe n’inama y’igihugu y’abagore kuba ari umwe mu bagore babaye indashyikirwa mu bandi bagore bo mu cyaro atuyemo bityo ahabwa igihembo cy’ishimwe kingana n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abagore bagabiwe inka ku munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro bishimiye ko zigiye kubafasha kubona ifumbire ndetse no kuzamura imibereho yabo bwite banywa amata iwabo mu miryango ndetse bakayasangiza n’abandi.

U Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku nshuro ya 16 ukaba wari ufite insanganyamatsiko ikangurira umunyarwandakazi gukomeza kwihesha agaciro aharanira kwiteza imbere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka