Nyamasheke: Yahisemo gutungwa n’umuduri we aho kwiba cyangwa gusabiriza
Havugimana Eraste w’imyaka 41 utuye mu mudugudu wa Mubuga mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke avuga ko yahisemo gucuranga umuduri kugira ngo abeho aho kwiba cyangwa se ngo asabirize.
Uyu mugabo avuga ko umwuga wo gucuranga umuduri yawutangiye akiri muto kandi ukaba waramufashije kubaho kugeza n’ubu akaba abasha kwitunga no gutunga umugore n’abana bane bafitanye.
Nta hantu hafatika Havugimana agira akorera cyangwa se ngo akore ubuhanzi buzwi, nk’uko bijya bigaragara ku bahanzi batandukanye ahubwo we icyo akora ni ukugenda areba ahantu hateraniye abantu benshi maze akabacurangira byo kubashimisha, bakamwishyura ako kanya akigendera.
By’umwihariko, uyu mugabo ugaragara mu maso nk’umusaza akunda gukorera akazi ke kuri Centre ya Buhinga mu murenge wa Bushekeri ariko bitabujije ko agenda atembera mu duce dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba, ashimisha abantu bakamwishyura amafaranga amubeshaho.
Aganira na Kigali Today, yavuze ko nta muntu ajya acurangira ataramwishyura, yewe ngo n’ushaka kumubaza amakuru y’uko akora agomba kubanza kugira uko amugenza kugira ngo na we abashe kubaho.
Havugimana avuga ko amafaranga y’ibanze yo kugira ngo atangire gucurangira abantu akanya gato ari amafaranga y’u Rwanda 150 kandi akagenda yiyongera bitewe n’indirimbo acuranze.
Uyu mugabo avuga ko yize kubanga umuduri afite imyaka 15 ubwo ababyeyi be bari bamaze gupfa agasigara ari imfubyi kandi ngo yishimira ko nubwo bidahambaye ariko bibasha kumubeshaho ndetse n’umuryango we.
Ku bwe agira inama abandi bantu, by’umwihariko urubyiruko gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko ngo we yahisemo gucuranga uyu muduri yanga ko yasabiriza cyangwa se ngo yibe kuko ngo arabitinya cyane, nk’uko yabibwiye Kigali Today.
Iyo umuntu asesenguye ibyo Havugimana acuranga asanga bishinze umuzi mu gushimisha no kuruhura abantu mu ntekerezo kuruta ubundi butumwa buhambaye.
Nubwo bimeze gutya ariko, abantu benshi barimo n’urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke bamushimira ko yihangiye umurimo umubeshaho uko umeze kose ku buryo abasha kwitunga kuruta abajya bigira abanebwe nyamara bagatungwa no gusabiriza.
Munyeshema Hamisi ni umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke ukora akazi ko gutegera abagenzi ku modoka agacuruza n’imbuto ku iseta ya Buhinga muri aka karere; avuga ko uyu musaza bamukundira ko abacurangira abashimisha kandi noneho ibyo akora bikabasha kumutunga.
Munyeshema avuga ko uyu musaza atanga isomo ryo kwihangira umurimo ku buryo urubyiruko rwo muri aka gace rwamwigiraho rugafata ingamba zo gukora cyane aho kugira ngo rube rwagwa mu mutego wo kwiba cyangwa gusabiriza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye uyu muhanzi mwikundira bidasanzwe ubu amaze kumpa indirimbo ze zigera kuri 3 kandi yanyijeje ko agiye kumpa izindi kuburyo ziba nyinshi. Uwazikenera yazaza ku Buhinga ku muryango wa 2.