Nyamasheke: MININFRA yishyuye abatuye ahazaca umuhanda wa kaburimbo

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bagomba kwimuka ahazaca umuhanda wa kaburimbo Nyamasheke-Karongi, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4/11/2013 bakiriye inkuru nziza yo kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo igomba gusenywa n’ikorwa ry’uyu muhanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ushinzwe ubwikorezo, Dr Alexis Nzahabwanimana, arasaba abaturage bimuwe kumva ko impamvu bimuwe n’ikorwa ry’umuhanda ari ku bw’ineza yabo n’iy’igihugu kandi bagakoresha neza amafaranga bahawe kugira ngo bayabyaze umusaruro uzabafasha gukomeza kubaho neza.

Amafaranga yishyuwe aba baturage arimo ibyiciro bibiri birimo icy’amafaranga asaga miliyoni 251 n’ibihumbi 542 yo kwishyura imyaka y’abaturage ku gice cy’umuhanda Tyazo-Gashirabwoba cyarangiye gukorwa. Aha ho amazu yari yaramaze kwishyurwa. Abishyuwe muri iki cyiciro ni abaturage 662.

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, Dr Alexis Nzahabwanimana aganira n'abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bagomba kwimurwa n'umuhanda.
Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Dr Alexis Nzahabwanimana aganira n’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bagomba kwimurwa n’umuhanda.

Igice cya kabiri ni icy’amafaranga asaga miliyoni 799 n’ibihumbi 553 yo kwishyura amazu agomba gusenywa ku gice cy’umuhanda Tyazo-Mugonero utangiye gukorwa. Ibijyanye no kwishyura imyaka byo bizaba mu cyiciro gikurikira. Muri iki cyiciro hishyuwe abaturage 289.

Dr Nzahabawanimana yanyuze mu mirenge ya Bushekeri, Kagano, Kanjongo na Macuba agenda asobanurira abaturage akamaro k’uwo muhanda ndetse yumva n’ibibazo abaturage batewe n’ikorwa y’uyu muhanda kandi byose yagendaga abitangaho ibisubizo.

Hari hashize igihe kigera ku mezi 9 abaturage bategereje aya mafaranga nyuma y’uko bari babaruriwe imitungo yabo yagombaga kuvaho kugira ngo ibikorwa by’umuhanda wa kaburimbo bibashe gukorwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi yasobanuriye abaturage ko impamvu batinze kubona ayo mafaranga bitatewe n’uburangare ahubwo agaragaza ko hari urutonde rurerure kandi ko babanzaga gusuzuma buri dosiye y’umuturage kugira ngo hatazagira ucikanwa cyangwa se uwo basimbuka, ari na yo mpamvu bagombaga kujyana urutonde muri Banki Nkuru y’Igihugu rutunganye kugira ngo abo baturage babone amafaranga yabo icyarimwe.

Abaturage bafashe akanya babaza ibibazo batewe n'ikorwa ry'umuhanda bigenda bihabwa ibisubizo.
Abaturage bafashe akanya babaza ibibazo batewe n’ikorwa ry’umuhanda bigenda bihabwa ibisubizo.

Dr Nzahabwanimana yavuze ko urwo rutonde rwageze muri Banki Nkuru y’Igihugu ku wa Kabiri tariki ya 3/12/2013 ku buryo ku wa gatatu tariki ya 4/12/2013, abaturage bamwe bari bamaze kubona amafaranga ku makonti yabo, ariko ngo bitewe n’imikorere itandukanye y’amabanki abo baturage bakoresha, ngo bizageza mu mpera z’icyumweru gitaha buri muturage yabonye amafaranga kuri konti ye.

Uyu muhanda uzwi nka “Mwityazo-Karongi” wari wahawe igihe kigera ku mezi 30 kugira ngo ube urangije gukorwa nyamara bigaragara ko hashize igihe gisatira amezi 9 bikiri mu gusiza (terrassement).

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu agaragaza ko nta mpungenge biteye ngo kuko kuva aho amafaranga yo gukora umuhanda abonekeye mu kwezi kwa Werurwe 2013, imirimo yatangiye kandi ikaba irimo kugenda neza ku buryo ngo hari icyizere cy’uko uyu muhanda uzarangirira igihe.

Mu gihe uyu muhanda uzaba ukozwe ukuzura uzagira impinduka nziza mu buzima bw’abaturage b’aka karere ka Nyamsheke kuko uzateza imbere ubuhahirane n’ubwikorezi muri iki gice cya Cyangugu kandi ukaba uzatanga akazi ku baturage benshi b’aka karere.

Ibikorwa by'umuhanda wa kaburimbo Mwityazo-Karongi byaratangiye.
Ibikorwa by’umuhanda wa kaburimbo Mwityazo-Karongi byaratangiye.

Ikorwa ry’uyu muhanda kandi rishobora kuba amahirwe ku baturage b’aka karere kuko bahakura isoko rikomeye rishingiye ku mubare munini w’abakozi bazawukoramo bazakenera ibyo bahaha kandi bikaba byakoroha babihahiye hafi yabo muri aka karere.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inama y’umushyikirano Mininfra yanze kuzayiseberamwo none byabaye hutihuti...! Big up for Radio10 yabashije kubahabura this morning. Vive les medias Locaux.

Locomotive yanditse ku itariki ya: 5-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka