Nyabihu: Mu myaka 4 ishize, imisoro n’amahoro byarazamutse cyane

Akarere ka Nyabihu kishimira cyane uburyo kagiye kazamuka mu kwinjiza imisoro n’amahoro mu myaka ine ishize ndetse kakaba karanabishimiwe mu nama ngishwanama ku misoro iherutse kuba muri uyu mwaka dusoza wa 2013.

Akarere ka Nyabihu kavuye kuri miliyoni z’amanyarwanda 179 z’imisoro mu mwaka wa 2009-2010, muri 2010-2011 kinjiza miliyoni 241,2011-2012 kinjije miliyoni 324 naho muri uyu wa 2012-2013 kakaba karinjije miliyoni 445.

Uyu mwaka ugiye gutangira gafite intego yo kuzinjiza miliyoni 500. Kuba karagiye kazamuka mu kwinjiza imisoro n’amahoro byatewe n’uko ahanini, igikorwa cyo kwakira imisoro mu karere cyeguriwe abikorera ku giti cyabo; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela.

Akarere kashimiwe uburyo kagenda kazamuka mu kurushaho kwinjiza imisoro n'amahoro neza.
Akarere kashimiwe uburyo kagenda kazamuka mu kurushaho kwinjiza imisoro n’amahoro neza.

Abasora kandi basobanurirwa akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu, iry’akarere, n’iry’abaturage muri rusange. Banaganirizwa ku buryo bwo kuyitanga ndetse no kwirinda, banakumira uwashaka gukwepa kudatanga imisoro n’amahoro wese kuko kikiri imbogamizi itarakemuka neza.

Urwego rw’intara y’Iburengerazuba rufite imisoro n’amahoro mu nshingano zarwo narwo rwashimiye akarere ka Nyabihu mu ruhame rw’abahagarariye abasora na bamwe mu bayobozi ba Rwanda Revenue ku rwego rw’igihugu.

Mu nama ngishwanama ku misoro n’amahoro iherutse kuba, abahagarariye abasora n’ubuyobozi bw’akarere muri rusange barushijeho kugirwa inama n’ukuriye ikigo k’imisoro n’amahoro ku rwego rw’intara y’Iburengerazuba Ndatsikira Evode ndetse na Mwesige Godson Patrick wari uhagarariye Komiseri mukuru wa Rwanda Revenue Authority muri iyo nama.

Imisoro n'amahoro bifasha mu iterambere ry'abaturage begerezwa ibikorwa remezo.
Imisoro n’amahoro bifasha mu iterambere ry’abaturage begerezwa ibikorwa remezo.

Ndatsikira Evode uhagarariye ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, yavuze ko akarere ka Nyabihu ari akarere karimo kwiyubaka gafite abasoreshwa bagera 300 bashobora no kwiyongera.

Yagashimiye intambwe kagenda gatera binyuze mu kuzamura imisoro n’amahoro anasaba ko byakomeza. Yongeyeho ko n’Intara igenda itera imbere ku rwego rwiza kuko muri uyu mwaka yinjije imisoro myinshi ugereranije n’iyari iteganije.

Muri uyu mwaka Intara y’Uburengerazuba yinjije miliyari 13 mu gihe bateganyaga ko hazinjira miliyari 9 zisaga. Byatumye intara igera ku 156% mu kwinjiza imisoro. Bikaba byaratewe n’uko imyumvire yo gutanga imisoro n’amahoro ku rwego rw’iyi Ntara yazamutse nk’uko Ndatsikira yabigarutseho.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyabihu turashakako mutwereka impapuro twakoreyeho ibizamini mutinyuka kudakosora mu RWANDA ibintu bidasora birazwi.Imana izatabara ntabwo ari uko bizahora nabayisiraheri bakuwe mu bucakara iyabahaye natwe izaduha.abakene, IMANA ISHOBORA BYOSE

Nyiranduhuye yanditse ku itariki ya: 30-12-2013  →  Musubize

ni byiza cyane kandi kuba u rwanda n’abanyarwanda bose kugera mu byara bamaze gutera imbere bakaba bashobora kwinjiza amafaranga bakabona n’ayo basora....ariko akarere kibuke gukora ibikorwa remezo bishobora gufasha gukomeza no kwihutisha iterambere

Biggy yanditse ku itariki ya: 26-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka