Ngoma: IPRC East yashyikirije inzu irimo ibikoresho byose imfubyi yarokotse Jenoside yibana

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryashyikirije inzu irimo ibyangombwa byose nkenerwa, Mashyaka Jacques, imfubyi ya Jenoside yibanaga mu nzu yari ishaje igiye kuzamugwira.

Mashyaka yashyikirijwe iyi nzu n’ibiyirimo kuri uyu wa 08/05/2014 ubwo hibukwaga abanyeshuri n’abakozi b’abatutsi bishwe muri Jenoside bakoreraga mu cyahoze ari ETO Kibungo ari nayo yahindutse IPRC East.

Inzu yashyikirijwe iyi mfubyi ya Jenoside itishoboye igizwe n’ibyumba bitatu ndetse na salo. Buri cyumba kirimo igitanda gishashe neza kiriho amashuka ndetse na matera. Salo y’iyi nzu irimo intebe ndetse n’ameza.

Abantu batangariraga ubwiza bw'iyi nzu IPRC East yahawe Mashyaka.
Abantu batangariraga ubwiza bw’iyi nzu IPRC East yahawe Mashyaka.

Uretse iyi nzu kandi IPRC East yanubakiye iyi mfubyi,igikoni ndetse n’ikiraro cy’inka byose byubakishije itafari rihiye.

Mashyaka Jacques ubwo yashyikirizwaga iyi nzu yavuze ko yari abayeho mu buzima bubi mu nzu yendaga kumugwira none akaba ashima cyane iri shuri rimukuye kure.

Yagize ati “inzu nabagamo yari yarasatutse inkuta, iva, nta nzugi zaraboze ariko ubu kuba mbonye iyi nzu binteye imbaraga no kugarukana icyizere cy’ubuzima nari naratakaje.”

Igikoni ndetse n'ubwiyuhagiriro nabyo byubakishije amatafari ahiye.
Igikoni ndetse n’ubwiyuhagiriro nabyo byubakishije amatafari ahiye.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Ngoma, Gihana Samson, yashimye icyo gikorwa maze asaba abari aho guhuza imbaraga ngo Abanyarwanda bikemurire ibabazo bafite batarindiriye akimuhana.

Umuyobozi wungirije muri WDA, Irene Nsengiyumva, avuga ko minisiteri akoreramo y’uburezi yashyizeho gahunda yo kwifashisha abanyeshuri mu bumenyingiro bahabwa bakaba babukoresha bakemura ibibazo biri aho ishuri riri.

Yabisobanuye agira ati «Ibi biri muri gahunda Leta yafashe yuko amashuri nkaya yigisha ubumenyi ngiro, umusaruro w’abanyeshuri bayiga utazajya ugaragarira gusa mu mpapuro bahakura ahubwo bagire ibikorwa bakora muri ubwo bumenyi bahabwa bikemure bimwe mu bibazo biri aho iryo shuri riri».

Mashyaka Jacques ashyikirizwa imfunguzo z'inzu yubakiwe na IPRC East.
Mashyaka Jacques ashyikirizwa imfunguzo z’inzu yubakiwe na IPRC East.

Iyi nzu ibaye iya kabili IPRC East ishyikirije abarokotse batishoboye. Umwaka ushize ubwo habaga igikorwa nk’iki cyo kwibuka abakozi n’abanyeshuri bo mu cyahoze ari ETO Kibungo nabwo bari bashyikirije inzu uwitwa Urunyuzuwera.

Nyuma yo kumushyikiriza inzu n’ibikoresho nkenerwa ngo uyu mupfakazi wa Jenoside, ubu ameze neza yabashije kwigeza kuri byinshi ashingiye kubyo yahawe n’iri shuri.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka