Ngo muri Vision 2020 abikorera nibo bazaba bayoboye igihugu

Muri gahunda y’ibiganiro byakozwe hagati y’ubuyobozi bwite bw’akarere ka Nyanza n’ubuyobozi bw’urwego rw’abikorera muri aka karere ngo hagaragajwe ko mu cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye abikorera aribo bazaba bayoboye igihugu.

Ibi babigaragarijwe na Georges Gakuba, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere wari uhagarariye RPPD (Rwanda Public Private Dialogue) muri ibyo biganiro byahuje abikorera bose bo mu karere ka Nyanza tariki 26/02/2014.

Yakomeje asobanura ko abikorera bavanwaho byinshi birimo imisoro ikoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo no kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi ngo bafite n’ubushobozi bwo kwihemba ndetse bagahemba n’abandi babakorera.

Ati: “Birumvikana ko abantu nk’aba aribo zingiro ry’ubukungu bw’igihugu niyo mpamvu mu myaka iri imbere aribo bazaba bayoboye abandi mu by’ubukungu bw’igihugu”.

Georges Gakuba atanga ikiganiro ku bikorera bo mu karere ka Nyanza.
Georges Gakuba atanga ikiganiro ku bikorera bo mu karere ka Nyanza.

Georges Gakuba yabwiye abikorera bo mu karere ka Nyanza ko kuvuga ko urwego rwabo arirwo ruzaba ruyoboye igihugu bitavuze kuba ba perezida cyangwa ba minisitiri ahubwo ngo n’uko ubukungu bwose aribo buzaba bushingiyeho mbese babufite mu biganza byabo.

Kugira ngo urwego rw’abikorera ruhabwe imbaraga zo kugera kuri ibyo bategerejweho hibukijwe ko hakenewe ibiganiro n’ubufatanye butajegajega hagati y’ubuyobozi bwite bwa Leta n’urwego rw’abikorera maze bakanoza ibigaragara nk’imbogamizi mu guteza imbere ishoramali.

Ibiganiro nk’ibi byo guhuza izi nzego zombi bimaze iminsi bikorerwa mu turere tw’igihugu ngo niyo ntangiriro yo kugera mu cyerekezo kizima mu by’ubukungu nk’uko Georges Gakuba ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ( RDB) yakomeje abisobanurira abikorera ku giti cyabo mu karere ka Nyanza.

Yagize ati: ‘Mu biganiro bya Leta n’abikorera niho hava ibisubizo by’ibibazo biriho nk’iby’imisoro, amabwiriza aba yashyizweho akagira abo abangamira byose niho bikemukira”.

Kayitesi Immaculee uhagarariye urwego rw’abikorera mu karere ka Nyanza avuga ko iyi gahunda y’ibiganiro bigiye kujya bibera hagati yabo n’urwego rwa Leta bizatuma barushaho gufashanya mu bibazo bijyanye n’ubucuruzi ndetse n’ibindi bibazo byavuka bigamije kudindiza iterambere ryabo.

Iyi gahunda y’ibiganiro hagati y’abikorera na Leta ishamikiye ku kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) iterwa inkunga n’Abadage.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubundi nicyo kikwereka igihugu kimaze gutera imbere, aho abikorera kugiti cyabo baba barusha leta amafaranga ndetse leta ikajya inabiyambaza, bitavuze ngo leta iba yarasubiye inyuma OYA, ahubwo private sector niyo iba yarasize leta mu bukungu, ibi tubaye tubigezeho muri 2020 nintambwe idasubiraho, kandi mbuno intego abanyarwanda twihaye kuyigeraho birorshye kuko turashyigikiwe cyane.

damas yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka