Musanze : Abatuye « Tete à gauche » baribaza impamvu idatera imbere nk’ahandi

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi itera imbere ku rugero rwiza mu gihugu, cyakora abatuye agace kitwa “Tete à Gauche » gaherereye mu nkengero z’amarembo y’uyu mujyi barahamya ko iterambere risa nk’iryabateye umugongo.

Tete à Gauche, ni agace kabayeho kuva mu myaka ya za 1970, kakaba kazwiho kugira imyubakire yo ku rwego ruri hasi cyane, nk’uko bisobanurwa na bamwe muri ba kavukire bahatuye.

Mbarushimana Hamisi, kavukire w’aka gace, ati: “Aha niho hantu honyine muri Musanze ushobora kubona inzu wakodesha ku mafaranga atagera ku bihumbi bitatu ku kwezi”.

Amazu nk'aya niyo akorerwamo ubucuruzi muri Tete à gauche.
Amazu nk’aya niyo akorerwamo ubucuruzi muri Tete à gauche.

Uku kurangwamo amazu yo ku rwego rwo hasi cyane, bituma aka gace karakunze guturwamo n’abagore bicuruza ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge, bityo ngo hagahora urugomo rukomoka kuri iyo mimerere.

Ibi rero ngo bibangamiye imiryango iherereye muri aka gace, bitewe n’uko umutekano w’abana babo uba utizewe, ndetse ngo bakaba bashobora no gufatwa ku ngufu n’ababa bakoresheje ibyo biyobyabwenge.

Rumwe mu rubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye Muhoza 1, bavuga ko aka gace gaturanye n’ishuri ryabo kagira uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu rubyiruko ruri mu mashuri ahaturiye.

Abatuye muri iyi nzu bemeza ko itajyanye n'igihe tugezemo.
Abatuye muri iyi nzu bemeza ko itajyanye n’igihe tugezemo.

Imanirabona Olivier wiga mu ishuri Muhoza 1 ati: “Abanyeshuri benshi bajyamo bagiye gushaka ibiyobyabwenge, ndetse bikanakurura uburaya mu banyeshuri, kuko bakurikiza imico y’abatuye muri Tete”.

Mukeshimana Sad, utuye muri Tete, avuga ko ubuyobozi bukwiye kureba icyakorwa maze ibikorwa by’iterambere bikagera muri aka gace, cyane ko gaherereye hafi y’umujyi, bityo ngo igikorwa cyose cyahakorerwa kikaba cyabasha gutera imbere.

Ubuyobozi butekereza iki kuri Tete à Gauche?

Manzi Claude, ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, ubarizwamo aka gace, gakora ku midugudu ya Gatorwa, Kabogobogo na Bwuzure mu kagali ka Cyabararika.

Aya mazu ari hejuru y'ikidedenzi cy'amazi yatera indwara zitandukanye.
Aya mazu ari hejuru y’ikidedenzi cy’amazi yatera indwara zitandukanye.

Avuga ko kimwe mu byakunze kuranga aha hantu ari uguturwamo n’abantu ba kavukire, bahubatse kera cyane, ubwo umujyi wari utaratera imbere, bityo mu gihe tugezemo iyo myubakire iboneka nk’akajagali kuko itajyanye n’igihe kandi ikaba ishaje cyane.

Ati: “Ibyo byose byatumye icyahavugwaga ari indaya nyinshi, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga ndetse n’urumogi”.

Yongeraho ko ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’akarere ka Musanze baciyemo imihanda, ndetse banatera bornes zigaragaza aho amazu atagomba kurenga asatira umuhanda nyabagerwa.

Ati: “Muri Tete à Gauche hagaragara inyubako zijyanye n’igihe zatangiye kuzamo, ariko bikagaragara ko harimo n’abaturage batishoboye badafite ubushobozi bwo gukoresha ibibanza byabo ngo bubake inzu zijyanye n’igihe”.

Kubera uko zimeze, abantu babujijwe guturamo.
Kubera uko zimeze, abantu babujijwe guturamo.

Avuga ko nk’umurenge baganira nabo kenshi, babagaragariza ikibazo kirimo, bababwira ko aho hantu batuye bashobora kuhagurisha ku bashoboye kuhakorera ibikorwa byiza, bo bakajya ahajyanye n’ubushobozi bafite.

Ati: “Inzu babamo zari ziteye ubwoba. Nyinshi twagiye tuzisenya kuko zashoboraga kuzabasenyukiraho. Hari izo wasangaga zifashwe n’ibiti. Izo rero wasangaga zikodeshwa amafaranga ari hagati ya 1500 na 3000”.

Ku bijyanye n’umutekano, uyu muyobozi avuga ko bakunze kuhakorera umukwabo, bagafata indaya ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge hagamijwe kubirandura burundu ndetse no guhindura amateka mabi yaranze aha hantu kuva kera.

Ati: “Mu minsi yashize twakoze umukwabo, dufata abantu badasobanutse barimo indaya n’ibirara bagera kuri 63. Muri bo harimo indaya 42, nyinshi zikomoka Gakenke, Ngororero ndetse na Kigali”.

Aya mazu ari hejuru y'ikidedenzi cy'amazi yatera indwara zitandukanye.
Aya mazu ari hejuru y’ikidedenzi cy’amazi yatera indwara zitandukanye.

Uyu muyobozi avuga ko kimwe mu bituma aka gace kadatera imbere, n’imyumvire y’abahatuye irimo, kuko harimo abadakozwa ibyo kwimurirwa ahandi bashoboye kuba bakubaka ku bushobozi bwaho, kuko aho babarizwa biba byagaragaye ko batahashoboye.

Ku bijyanye n’urugomo, uyu muyobozi avuga ko haba amarondo y’abaturanyi ndetse n’inzego z’umutekano zibanda cyane aha hantu, bityo abahatuye bakaba bagomba gutuza kuko umutekano wabo ucunzwe neza.

Ati: “ubundi ntabwo byabagaho ngo harangire icyumweru muri Tete à Gauche tudafasheyo kanyanga, urumogi abarwanira ku ndaya n’ibindi. Ariko ubungubu, mu nama z’umutekano dukora, harangira icyumweru ugasanga nta kibazo gihari”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka