Muhanga: Benshi ngo bashobora kutoroherwa no kwizihiza noheli n’ubunani

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iyi minsi mikuru ya noheli n’ubunani igere, bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga mu ngeri zitandukanye baratangaza ko batazoroherwa no kuyizihiza kubera amikoro adahagije.

Gratien Mundekere ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana, avuga ko kugeza magingo aya amikoro yabo atari kubemerera kuba bakwishimisha basoza umwaka neza nk’uko mu myaka yashize byagendaga.

Ati: “umwana arakubaza aho uzabasohokanira kandi no kubona iposho [icyo kurya] ari ingorabahizi bikagucanga kuko uba warabibamenyereje”.

Mundekere avuga ko mu mwaka ibiri ishize, ubukungu bwahinduye isura ku buryo igihe cyo kwishimisha kitakibonerwa amikoro yo kugipanga neza.

Ati: “benshi baravuga ngo imbere ni heza, yego birashoboka bitewe…ariko na none harakomeye pe! Mbere ubuzima wabonaga bworoshye, mu minsi mikuru imiryango igahura ikishimana ariko ubu wabikurahe se?”

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 avuga ko usibye amafaranga atari kuboneka nka mbere ngo n’urukundo narwo ruri kugenda rugabanuka mu bantu.

Abisobanura muri aya magambo: “ubu se ko nta muntu ugitekereza undi twese twabaye ba nyamwigendaho, byose kandi bituruka ku iterambere, nyine twemere ko rizatuzanira ibyiza ndetse n’ibibi”.

Uwitwa Umurasira we nawe abona ko iyi minsi mikuru yubahwaga cyane mu Rwanda ndetse no ku isi henshi iri kugenda igabanywa agaciro n’Abanyarwanda kuko nta rukundo rugihari cyane.

Ati: “cyera se ko umuntu yavaga mu mujyi akajya gusura imiryango wenda yasize mu cyaro ariko se ubu abakiyifite bigora bakajya kwishimana nayo mu cyaro ni bangahe? Ahubwo utubari n’utubyiniro nibyo bisurwa”.

Umurasira akomeza avuga ko nubwo amikoro aba atari menshi ngo hari ibindi byagakwiye gukorwa ariko imiryango ikabona umwanya wo kwishimana.

Ati: “upfa kuba wabonye icyo kurarira uwo munsi giteke neza maze ugisangire n’abawe mubwirane amagambo meza, niba ari umugore wawe umwibutse ko umukunda, kuki se bana bo utabibabwira!”

Ibi kandi uyu mukobwa abihuje na Mbabazi Erneste nawe uvuga ko ubushobozi buhambaye atari ngombwa cyane kuko ngo ushobora gufata ubushobozi wari usanzwe ukoresha ukongeraho ibindi bitagize icyo biguze.

Ati: “erega kwishimisha ntibisaba ubushobozi wapi! Niba uturiye ikitaga mujye ku nkombe zacyo mutembereho mwumve ako kayaha mukine niba utagituriye mujye mu gashyamba keza mugasure cyangwa ahantu ndangamateka runaka twaba duturiye hadasaba amafaranga kuhagera no kuhinjira”.

Yongeyeho ati: “niba uturiye wenda ikibuye cya shari, urutare rwa Kamegeri, ahari hatuye umwami runaka, kuki utafata umuryango wawe ngo uwujyane aho hantu nubwo bahazi ariko ukababwira amateka yaho batari bazi”.

Kenshi byakunze kugaragara ko mu mpera z’umwaka mu Rwanda no mu mahanga mu minsi mikuru abantu benshi basesagura amafaranga ku buryo iminsi ikurikira biba ibibazo.

Muri iyi minsi kandi hakunze kugaragara impanuka n’ibindi ariko Leta y’u Rwanda ubu yafashe ingamba zitandukanye zo gucunga umutekano mu buryo budasanzwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka