Muhanga: Bamwe baba mu mujyi ku bw’uburyohe abandi ku bw’ubuzima

Bamwe mu batuye mu mujyi w’akarere ka Muhanga baratangaza ko bahunze icyaro kuko nta mibereho ihamye ikiharangwa kubera ubwiyongere bw’abahatuye kandi imirimo yaho yo itiyongera.

Mazimpaka utuye muri uyu mujyi akaba akora akazi ko gutwara abantu cyangwa imizigo ku igare, avuga ko amaze imyaka hafi itatu avuye mu cyaro kuko nta kazi yari ahafite.

Asobanura ko avukana n’abana batandatu, bose nta n’umwe wabashije kugira amahirwe yo kwiga amshuri yisumbuye cyangwa imyuga iciritse. Aba bose uko ari batandatu ngo ni abahinzi aho bari bateze amaramuko ni ku isambu y’umuryango bavukamo bavuga ko nayo ari nto cyane ugereranije n’ababa bategereje kuyihingamo.

Bane mu bavandimwe be bamaze gushinga ingo kandi bose bubatse mu isambu yabo kandi ni nayo ibatunze nubwo ari intoya. Akaba abona bigoye kubonera imibereho myiza ku ivuko ryabo. Ati: “isambu yacu mbona icyo imaze ari ikudufasha kugira aho tubarizwa gusa”.

Mazimpaka nk’umwana wa gatanu mu bana batandatu bavukana nawe yagombaga guhabwa umunani nk’abandi bana. Nyamara nyuma yo kubona ko isambu isigaye ariyo itunze nyina basigaranye, mushiki we w’umuhererezi ari nawe mukobwa wenyine bagira, ndetse na bamwe mu buzukuru baba aho ngo yahisemo kuba awuretse agana umujyi.

Ati: “iyo njya kuguma iwacu mama aba asigaye iheruheru, wenda aba anasabiriza kuko nta sambu aba asigaranye, nararebye nsanga twese ntitwazaba aho niyizira mu mujyi ubu ntunzwe n’igare”.

Uyu mugabo avuga ko akigera mu mujyi wa Muhanga byabanje kumugora cyane ariko aza kumenyera ku buryo ubu abayeho neza kurusha uko yari abayeho akiri mu cyaro.

Ati: “mu cyaro wabyukaga wicaye, ariko aho naziye mu mujyi namenye akamaro k’igihe, iyo nakoze igihe kinini mbona amafaranga menshi nakora gito nawe urabyumva ko ntacyo ndonka”.

Bamwe mu banyonzi bakorera mu mujyi wa Muhanga.
Bamwe mu banyonzi bakorera mu mujyi wa Muhanga.

Uyu mugabo atangaza ko mu myaka itatu amaze mu mujyi amaze kubona itandukaniro riri hagati yo gutura mu mujyi no mu cyaro kuko avuga ko iyo ataza mu mujyi atari kubasha gushaka umugore. Ikindi ngo ni uko byari kugorana ko abasha kuba mu nzu irimo umuriro w’amashanyarazi.

Ati: “iwacu Ngororero nta muriro nari gupfa mbonye ariko inzu mbamo nubwo nyikodesha ariko mbayeho neza n’umogore”

Avuga ko akiri mu cyaro atatekerezaga ko hari aho azagera ahubwo ngo kenshi yanatekerezaga ibyamusubiza inyuma aho kumwubaka. Ati: “kubera kutagira icyo ukora kenshi wumvaga aho bakujyana hose wahajya ariko ubu nzi ko nshobora kuzamuka isaha n’isaha kuko mfite icyo nkora”.

Kimwe mu byo avuga bimutangaza ni uko akiri mu cyaro yabonaga abasore bakoraga umwuga w’ubunyonzi nk’uwo akora magingo aya, akabasuzugura ariko yaje gusanga bafite byinshi barusha abandi ku bw’imbaraga nyinshi bakoresha.

Hari ababa mu mujyi ku bw’uburyohe bwawo

Nyamara nubwo Mazimpaka avuga ko anezezwa no kuba mu mujyi, hari abandi bavuga ko umujyi ubasubiza inyuma ariko na none bakumva batasubira mu cyaro.

Uwo bakunze kwita Kibonge ucuruza mu isoko rya Muhanga nawe yaje mu mujyi aturutse mu cyaro. Umujyi ngo wabanje kumuryohera akiwugeramo ariko ubu ngo ari kuwuburiramo byinshi.

Ati : “naje mu mujyi nzi ko ariho hari ubuzima ariko siko bimeze mu cyaro niho hari ubuzima ariko kuhaba nabyo ni iyindi aferi [affaire]”.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 32 avuga ko yaje mu mujyi atayobewe ko ugoye ahubwo yahaje kugirango aryoherwe n’ubuzima kuko yabonaga bagenzi be bo mujyi bafite icyo bamurushije.

Leta y’u Rwanda ikaba ishishikariza Abanyarwanda guhanga indi mirimo mishya aho kugirango bose bashingire ubuzima bwabo ku buhinzi kandi ubutaka bw’igihugu ari buto ugereranije n’abagituye bashaka kububyaza umusaruro.

Inzego zitandukanye za Leta kandi zishishikariza abaturarwanda kugana imidugudu kugirango haboneke ubutaka buhagije bwo gukoreraho ndetse n’abaturage babashe kugezwaho ibikorwa remezo ku buryo bworoshye.

Gahunda za Leta zitegenya ko nibura abaturarwanda 70% bazaba bamaze gutura mu midugudu naho 30% bakaba batuye mu mijyi mu mwaka wa 2017.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntahantu hameze gutya mu mujyi wa Muhanga mujye mugera kuri terrain not gufata amafoto mubonye yose.

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Aha abanyonzi bari ntabwo ari i muhanga mwe kutubeshya

john yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka