Muhanga: Abaturage bakomeje kunenga ubuyobozi kubera ruhurura ibamereye nabi

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Ruvumera ho mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga baturiye ruhurura, ibarizwa ahazwi ku izina rya Sprite baravuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ukomeje kugaragara muri iyi ruhurura.

Aba baturage usanga bakorera hejuru y’iyi ruhuhurura ndetse ntibatinya kuba batekera hejuru yayo bakoresheje imbabura nubwo haba bavamo umwuka mubi.

Bavuga ko nta kundi babona bagira baremera bakahaba uko hameze. Umwe mu bagore uyituriye neza ndetse unayisohokeraho neza, agira ati: “iyo bigeze ku mugoroba tujya mu nzu tugakinga kuko haba bazamuka icyuka kibi”.

Akomeza asobanura ko bakunze kubona imyanda yo mu maresitora bamenamo muri iyi ruhurura ikaza isanganira abaturage. Ati: “ikibazo gikomeye rero ntiyubakiye, biraza bikirundira hamwe bikahaborera bikatunukira kakahava”.

Ababaturage bakomeza bavuga ko iki kibazo cy’umunuko gifata indi ntera mu gihe cy’imvura kuko ho bihora binuka.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere Muhanga, umuyobozi wako wungirije ushinzwe imari, ubukundu n’amajyambere Francois Uhagaze, avuga ko iki kibazo bakizi kandi bateganya kuzakora iyi ruhurura muri gahunda yo gukora imihanda yo muri aka gace ndetse ngo hari n’izinzi bateganya kuzahashyira.

Imihanda bazahashyira kandi izajyana n’amatara yo ku mihanda azajya ahamurikira. Nubwo yatangaje ibi byose ariko yirinze gutangaza igihe bizakorerwa.

N’ubwo akarere ka Muhanga gakomeje kuvuga gutya ariko hashize imyaka isaga ibiri ngo aba baturage bizezwa kubakirwa iyi ruhurura ariko ngo bakomeje guhezwa mu gihirahiro.

Kubakwa kw’iyi ruhurura ntibyakemura gusa ikibazo cy’umwanda uyigaragaramo ahubwo byatuma hanafatwa ubutaka kuko aho inyura bigenda bitwara ubutaka bigatuma igenda isatira inyubako ziyegereye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka