Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yifatanyije n’abirukanywe muri Tanzaniya

Abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (MYICT) bifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza mu gikorwa cyo kubakira Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya.

Iki gikorwa cyakozwe mu muganda wabaye tariki 22/02/2014 hasizwa ibibanza bizubakirwamo iyi miryango ndetse muri uyu muganda hakusanyijwe inkunga izubaka amazu 14.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri MYICT, Nkurikiyimfura Didier mu izina ry’abakozi yavuze ko ari ingenzi gufashanya ndetse yashimangiye ko Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga izakomeza kubaba hafi mu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Abakozi ba Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga mu muganda wo gusiza ibibanza bizubakirwamo abirukanwe muri Tanzaniya bazatuzwa mu karere ka Kayonza.
Abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu muganda wo gusiza ibibanza bizubakirwamo abirukanwe muri Tanzaniya bazatuzwa mu karere ka Kayonza.

Nkurikiyimfura yagize ati “Twishimiye byimazeyo kubana namwe muri iki gikorwa cy’umuganda kandi twizeye ubuzima bwanyu buzarushaho kuba bwiza; ikindi kidushimisha ni uko tubona mufite ubushake bwo kurushaho guhindura ubuzima bwanyu ngo burusheho kuba bwiza.”

Umwe mu birukanywe muri Tanzaniya witwa Rugero Bernard Moses yavuze ko ari ibyishimo cyane kuba bifatanyije n’abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu gikorwa cy’umuganda wo gushaka aho bazatura.

Rugero yagize ati “Ni byiza kubona uko mwafashe inzira muva i Kigali mukadusanga ino mu kudufasha mu gutangira imibereho mishya; kandi twizeye ko mu minsi iri imbere ubuzima buzasubirana.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri MYICT, Nkurikiyimfura Didier ageza ijambo ku baturage bitabiriye umuganda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri MYICT, Nkurikiyimfura Didier ageza ijambo ku baturage bitabiriye umuganda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Makombe Jean Marie Vianney yavuze ko umuganda ari ingenzi mu kurushaho kwishakira ibisubizo mu buzima, anavuga ko iyi ari indangagaciro y’ingenzi mu kurushaho kubaka u Rwanda rwiza.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga izakomeza kuba hafi imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya aho mu gihe cya vuba izongera gusura iyo miryango mu kurushaho kubaba hafi mu gutangira ubuzima bushya mu gihugu cyababyaye.

Iyi nkuru tuyikesha Magnifique Migisha ushinzwe itumanaho muri MYICT.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka