Miliyari 20 na hafi miliyoni 400 zimaze kugezwa mu Kigega cy’Iterambere Agaciro

Kuva Ikigega cy’Iterambere Agaciro cyatangijwe ku mugaragaro muri Kanama 2012, Abanyarwanda bo mu gihugu n’abo hanze yacyo biyemeje gutanga miliyari 26 mu rwego rwo kubaka igihugu cyabo none bamaze kugezamo amafaranga agera kuri miliyari 20 na miliyoni 393 ibihumbi 245 na 893.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga Twitter kuri uyu wa Kane tariki 19/12/2013 riragira riti: “Ku bw’umutima mwiza n’ukwiyemeza, imisanzu y’Ikigega cy’Iterambere Agaciro yarazamutse igera kuri 20.393.245.893.”

Mu gihe cy’ukwezi kumwe, hamaze kugezwamo amafaranga asaga gato miliyoni 200 kuko mu ntangiriro z’Ugushyingo uyu mwaka, imibare yatangajwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yagarazaga ko amaze gutangwa ari miliyari 20 na miliyoni 190 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko Umuyobozi ushinzwe Ikigega Agaciro muri MINECOFIN aheruka kubitangaza, Abanyarwanda biyemeje gutanga mu kigega miliyari 26 ariko hari ikibazo cy’uko miliyari 2 na miliyoni 100 zemewe n’abarezi zishobora kudatangwa.

Gahunda yo gutera inkunga Ikigega cy’Iterambere Agaciro irakomeje aho gutanga imisanzu yo kwiyubakira igihugu muri uyu mwaka bikorwa n’umuntu ku giti cye akiyemeza icyo azatanga ku bushake ashingiye ku bushobozi bwe.

Kwiteganyiriza hakoreshejwe Ikigega Agaciro bikorwa n’ibihugu muri Afurika nk’Ibirwa bya Maurice n’ibindi bihugu [Guinea Equatorial na Ghana] bifite ubutunzi bushingiye kuri peteroli n’amabuye y’agaciro biteganyiriza kudasubira inyuma igihe uwo mutungo kamere uzaba wayoyotse.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka