Leta yashyizeho agatabo gafasha abaturage kuyibera ijisho ku ngengo y’imari

Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda MINECOFIN irifuza ko abaturage bagira icyo bavuga ku kumenya niba ingengo y’imari y’uyu mwaka ikora icyo yagenewe. Ibi ngo bizagerwaho hifashishijwe agatabo ngo kazafasha benshi kumva uko iyo ngengo y’imari yateguwe no gukurikirana uko ikoreshwa.

Aka gatabo kashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere tariki 09/9/2013 ngo gasobanura neza uburyo ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013-2014 ingana na miliyari 1,650 izakoreshwa nk’uko Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yabisobanuye.

Minisitiri Gatete atshyira ahagaragara agatabo k'ifashamyumvire ku ngengo y'imari y'umwaka wa 2013-2014
Minisitiri Gatete atshyira ahagaragara agatabo k’ifashamyumvire ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2013-2014

Yagize ati: “Turagira ngo Abanyarwanda babimenye ari benshi; niba ari wa muhanda wemejwe ko uzakorwa hanyuma ntukorwe, bazatubere ijisho babitubwire kuko ni amafaranga yabo baba batanze kugira ngo ibyo byose bigerweho.”

Ministiri Gatete yabitangaje asaba buri wese kumenya ko afite inshingano yo gutanga umusanzu we, kuko ngo igihugu nta kundi cyatera imbere buri wese atabaye ijisho ricunga ko umutungo w’igihugu ukoreshwa mu byo wateganyirijwe.

Minisitiri Gatete yibukije ko u Rwanda nta handi rugira rukura amafaranga yo kugitunga atari ku baturage bacyo kuko hari benshi bavuga ngo “amafaranga ya leta ariko ntibatekereze ko ari ayabo baba bahaye leta”.

U rwanda ngo rutandukanye n’ibindi bihugu bifite nka peterori, amabuye y’agaciro cyangwa ibikora ku Nyanja aho abaturage baba badasabwa kugira uruhare runini n’inshingano nini cyane mu gushaka amafaranga igihugu gikoresha.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013/2014 igaragazwa ko irimo kujyana n’intego za gahunda-mbaturabukungu ya kabiri EDPRS2, igabanyijemo igice kinini cyo kuzamura ubukungu cyane cyane mu gushaka ingufu z’amashanyarazi no kubaka imihanda, byagenewe miliyari 511 na miliyoni Magana ane.

Iterambere ry’icyaro ahanini rigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi ryagenewe miliyari 161 na miliyoni magana atatu, guhangira urubyiruko imirimo ahanini idashingiye ku buhinzi bikazatwara miliyari 104 na miliyoni magana ane naho kwigisha no gufasha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa hagamijwe iterambere ry’imiyoborere myiza bikaba bizatwara miliyari 39 na miliyoni Magana atandatu.

Minisitiri w'Imari n'igenamigambi mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri w’Imari n’igenamigambi mu kiganiro n’abanyamakuru

Igice gisigaye cya miliyari 612 ngo cyagenewe gusoza ibimaze gukorwa no gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi, uburezi bw’ibanze, gucunga neza umutungo w’igihugu, ubutabera, amahoro n’umudendezo, kwihaza mu biribwa, imirire iboneye, ndetse no kwegereza ubuyobozi abaturage.

Ingego y’imari y’uyu mwaka igera kuri miliyari 1,653 na miliyoni zisaga magana atanu, ngo ni igiteranyo cya miliyari 775.4 azava mu misoro itangwa n’abaturage, miliyari 68 akazava mu mahazabu na servisi za Leta, miliyari 470.7 akava mu mpano, ndetse na miliyari 339.4 mu nguzanyo.

MINECOFIN ivuga ko yacapye udutabo ibihumbi 17 kugira ngo byibura buri muyobozi w’umudugudu mu Rwanda, abone agatabo kazamufasha gukangurira abaturage gutanga umusanzu wo kubaka igihugu no gucunga neza uburyo ingengo y’imari ikoreshwa.

Ministiri Gatete yanasubije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo ku bijyanye n’amafaranga y’ikigega Agaciro Development Fund AgDF, avuga ko ayo amafaranga ahari kandi mu minsi ya vuba leta izatangaza uburyo acunzwe ndetse n’ikigamijwe ko ari ubwiteganyirize bw’ibihe bigoye cyane.

Ngo Abanyarwanda bagiye kumurikirwa vuba uko umusanzu wabo mu kigega AgDF ucunzwe.
Ngo Abanyarwanda bagiye kumurikirwa vuba uko umusanzu wabo mu kigega AgDF ucunzwe.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2009 twagezweho n’ingaruka mbi z’ubukungu bw’isi bwazahaye, mu w’2011 ibikomoka kuri peterori birabura bitewe n’imvururu mu bihugu by’abarabu, mu w’2012 u Rwanda rugira ikibazo cy’abaterankunga; ayo mafaranga ya AgDF rero ntiyagenewe ingengo y’imari, ahubwo ni ingoboka yo mu bihe bigoye bishobora gutungura igihugu.”

MINECOFIN iremeza ko Leta izakomeza korohereza ishoramari kugira ngo ubucuruzi n’indi mirimo ibyara inyungu bikomeze kwiyongera mu Rwanda, kugira ngo haboneke amafaranga menshi ava mu misoro n’igurishwa ry’imigabane.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iki ni igikorwa kiza cyane kizagirira abanyarwanda bose akamaro cyane kandi kikerekana imikoreshereze myiza y’ingengo y’imari nkuko bitanywa ko abaturage bazerekana uko ayo mafaranga yakoreshejwe, aho bitagenze neza ndetse nahaba hakenewe kugirango hashyirwemo ingufu cyangwa se hakosorwe amakosa aba yakozwe.

kizito yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka