Kurwanya imiturire y’akajagari si amazu n’amazi meza gusa-Dr Aissa Kirabo

Inama mpuzamahanga iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa kabiri tariki 03/9/2013 ngo igomba kubona ibisubizo byo kurwanya utujagari mu mijyi, hatagamijwe kubona amazu meza gusa, ahubwo hari no gufata ingamba zose zo kurwanya ubukene, nk’uko abayobozi b’iyo nama barimo Dr. Aissa Kirabo uhagarariye UN-Habitat babyifuza.

Dr Aissa Kirabo Kacyira, Umuyobozi wungirije w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe imiturire (UN-Habitat), yagize ati:”Kugirango abantu bave mu miturire y’akajagari bisaba gukemura ibibazo byose bijyanye n’imibereho y’abantu, bitari ukubona amazu meza, amazi n’isuku gusa”.

Dr Kirabo yakomeje asaba ko mu nzego zose hakorwa iby’ibanze ngo habe impinduka mu buzima bw’abaturage kandi asaba abitabiriye iyo nama kubigira ibyabo.

Yagize ati “Hakenewe byinshi birimo ubushake bwa politiki, imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa, umuco wo kwicyemurira ibibazo no guha abaturage ibikorwaremezo aho batuye, kubafasha gufata ibyemezo na gahunda zifasha urubyiruko kwiteza imbere no kubona imirimo”.

Ngo imiturire y'akajagari nk'iyi yarangwaga mu Kimicanga batarahimurwa ntabwo ijyanye n'aho abantu bakwiye kuba bishimira gutura.
Ngo imiturire y’akajagari nk’iyi yarangwaga mu Kimicanga batarahimurwa ntabwo ijyanye n’aho abantu bakwiye kuba bishimira gutura.

U Rwanda ruravuga ko ngo ibihumbi 25 ari zo ngo zituye mu buryo bw’akajagari mu mijyi, kandi abantu batura muri ubwo buryo bakaba bakirimo kwiyongera bitewe no kutagira iby’ibanze byabahesha imirimo mu cyaro, bakaza kuyishaka mu mijyi.

Minisitiri w’ibikorwaremezo unashinzwe imiturire, Prof. Silas Lwakabamba yasobanuye ko hari ingamba zizafasha kugabanya ubukana bw’icyo kibazo igihe hazaba hashyirwa mu bikorwa gahunda-mbaturabukungu ya kabiri EDPRS2 ihereye muri uyu mwaka wa 2013 kugeza mu 2018.

Minisitiri Lwakabamba ati “Hari ingamba nyinshi zirimo guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro TVET, kugeza amashanyarazi, amazi n’imihanda mu byaro, guteza imbere imijyi iciriritse mu gihugu kugira ngo 48% by’abaza mu mujyi wa Kigali bajye bayigana, ndetse no kubaka amacumbi agezweho ku bantu baciriritse.”

Uyu muminisitiri yongeyeho ko abantu barimo kwimurwa ku bw’inyungu rusange nko mu Kiyovu cyangwa ku Kimicanga, byatewe n’uko ngo bahatuye mu buryo budateguwe, kimwe n’abarimo kwimurwa ahantu habateza ibyago.

Inama mpuzamahanga irimo kubera i Kigali yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye bigize ACP, abakozi ba UN na EU
Inama mpuzamahanga irimo kubera i Kigali yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye bigize ACP, abakozi ba UN na EU

Avuga ko abo baturage barimo gutuzwa mu buryo bujyanye n’amikoro yabo, kandi ngo batabangamiye igenamigambi ry’Igihugu, ubuzima bwabo ndetse n’ibidukikije.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh ashima ko inama mpuzamahanga ku miturire mu mijyi ngo yemejwe ko igomba kubera mu Rwanda kubera imbaraga u Rwanda rwashyize mu gukemura ikibazo cy’imiturire.

Ibi ngo birimo nk’ishyirwaho ry’ibishushanyo-mbonera by’imijyi, gutura mu midugudu mu cyaro hamwe na gahunda ihari yo kurwanya ubukene.
U Rwanda kandi rwashimwe n’imiryango ya ACP hamwe na EU, ko rurimo kungurana ibitekerezo n’ibindi bihugu ku kibazo cy’imiturire, aho ngo hari ubufatanye n’igihugu cya Cameroun, bugamije kureba imikorere yo kurwanya ubukene no gukumira ko utujagari twakomeza kwaguka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka