Inyubako y’ikiraro cya Rusumo igeze kure

Imyubakire y’ikiraro kiri kubakwa ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania yari igeze ku kigero cya 43.1% mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2013.

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, romoruke 56 zimaze kugera mu Rwanda ziva mu Buyapani zirimo ibikoresho bizakorwamo ikiraro maze mu mpera za Kanama hazabeho guteranya ikiraro gishya nk’uko ubuyobozi bwubakisha iki kiraro cya Rusumo bubitangaza.

Ikiraro gishya kirimo kubakwa gifite metero 80 aho kizaba gipima toni 180 mu gihe igisanzwe cyapimaga toni 53; nk’uko bisobanurwa n’abashinzwe imyubakire yacyo.

Ahari kubakwa ikiraro gishya kizaba gipima toni 180.
Ahari kubakwa ikiraro gishya kizaba gipima toni 180.

Iki kiraro cyubakwa ku nkunga ya miliyari 24 z’amadorali yatanzwe n’ikigo cy’Abayapani cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) biteganyijwe ko kizihutisha uruhererekane rw’ibicuruzwa n’abantu binyura kuri uwo mupaka ndetse kinateza imbere ubuhahirane mu muryango wa EAC muri rusange.

Ubukungu bwa EAC bwazamutse ku kigero kiri hagati ya 7 na 8% biturutse cyane ku bwiyongere bw’urujya n’uruza bw’ibicuruzwa.
Mu mwaka wa 2009 ku kiraro cya Rusumo hacaga imodoka zitageze kuri 96 ku munsi; ariko mu mwaka ushize wa 2012 zageze kuri 205.

Ahazubakwa ibiro bya gasutamo izakorerwamo n'ibihugu byombi mu rwego rwo kwihutisha akazi.
Ahazubakwa ibiro bya gasutamo izakorerwamo n’ibihugu byombi mu rwego rwo kwihutisha akazi.

Ikigereranyo kiravuga ko mu myaka 5 iri imbere, imodoka zinyura ku kiraro cya Rusumo ziziyongera hagati ya 500 na 700 ku munsi. Icyo gihe Ubukungu bwa EAC ngo buzazamuka ku kigero kiri hagati ya 10 na 11.5%.

Abaturage bari hafi ya 2000 bo mu nkenegero z’ikiraro bemeza ko imibereho yabo yazamutse kubera iyo mirimo ihakorerwa. Ku ruhande rw’u Rwanda, abasaga 600 bahawe akazi ko kubaka kandi ngo babona ubumenyi buvuye ku Bayapani n’abandi bahagarariye imirimo y’ubwubatsi.

Ikiraro gisanzwe.
Ikiraro gisanzwe.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka yatangiye muri muri Nyakanga 2012 izarangira mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2014.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri dusengecyane maze imana idufashe mu RWANDA NA AFRICA tugire ubu shobozi bwo gukora imirimonkiyi.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka