Ibikorwa bitegura kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa rusizi III birarimbanyije

Abafatanyabikorwa batandukanye bafite inshingano zo gukurikirana imihanda izagera ku rugomero rwa Rusizi III ruzatanga amashanyarazi rutangire kubakwa, batangaza ko iki gikorwa kiri kugenda neza.

Uru rugomero ruzakemura ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi macye mu karere k’ibihugu by’ibiyaga bigari abafatanyabikorwa bo mu bihugu by’URwanda, Uburundi na Congo.

Damien Munenywa Wurushago ni Impuguke muri EGL, atangaza ko kugeza ubu ibikorwa bigenda neza kubufatanye bwinzego z’ibihugu byose. Ariko asaba abatsindiye iri soko aribo SAFKOKO gukora ibishoboka kugira ngo igihe biyemeje mu masezerano kitazarenga bityo bigatuma ibikorwa byo kubaka uru rugomero bidindira.

Abaterankunga ba UN batanga inama mu kubaka umuhanda ujya ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III
Abaterankunga ba UN batanga inama mu kubaka umuhanda ujya ahazubakwa urugomero rwa Rusizi III

Yabitangarije mu nama yahuje ubuyobozi bw’uyu muryango EGL n’abafatanyabikorwa, inama yari igamijwe gusuzuma aho ibikorwa byo kubaka iyo mihanda igeze.

Shabani Swedy ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’uyu muhanda avuga ko uyu muhanda watangiye kubakwa tariki ya 19/08/2013, ariko bagifite imbogamizi z’abaturage babasaba kwishyurwa amafaranga y’ibyabo byabaruwe.

Yasabye inzego z’ubuyobozi kwishyura abaturage kugira ngo iki gikorwa kirusheho kwihuta, kuko giteganyijwe ko mu gihe hatabayeho izindi ngorane warangira mu kwezi kwa 8/2014.

Impuguke akaba n'umukozi wa EGL yungurana ibitekerezo na bagenzibe mu gukora uyu muhanda.
Impuguke akaba n’umukozi wa EGL yungurana ibitekerezo na bagenzibe mu gukora uyu muhanda.

Mbikayi Jean waje ahagarariye Congo muri iki gikorwa avuga ko iki gikorwa kigenda neza ku ruhande rw’u Rwanda ariko ngo ingorane nkeya asangamo ni ibibazo by’abaturage batarishyurwa.

Mbikayi agaruka ku ruhande rwa Congo aho asaba ko nabo batera intambwe bakihutisha ibikorwa by’uyu muhanda. Yasabye ibihugu byose gukomeza gukorera hamwe mubikorwa nk’ibi byiterambere rihuriweho n’ibihugu byose cyane cyane mu bikorwa remezo nkibi bigira akamaro mu gihugu muri rusange.

Kayisire Pasteur umukozi wa RTDA by’umwihariko ushinzwe uyu mushinga w’uyu muhanda ku ruhande rwu Rwanda yizeza abaturage ko nyuma yicyumweru kimwe cg bibiri ngo bazaba bishyuye abaturage ibyabo byabaruwe, mbere yuko umuhanda ukora.

Uyu muhanda uzaba ufite uburebure bwa kilometero zirenga esheshatu ku ruhande rw’u Rwanda, naho ku ruhande rwa Congo hakazakorwa ibirometero bibiri birenga, byose bizatwara miliyari 5.9.
Ayo mafaranga azava mubaterankunga b’ibihugu by’ubumwe by’iburayi ( UN) hagamijwe gukura abaturage mu icuraburindi ry’umwijima.

Urugomero rwa rusizi III ruzaba rufite MW 147. Biteganyijwe ko ruzatangira kubakwa mu 2020, rukazaba ruruta izindi ngomero zisanzwe zikorera muri ibi bihugu byose ngo bizakemura burundu ikibazo cy’amashanyarazi make yo muri ibi bihugu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka