Huye: Barasaba ko amatara yo ku mihanda yakomeza akagezwa kure

Abatuye ndetse n’abagenda mu mujyi wa Huye baratangaza ko amatara rusange ari muri uyu mujyi no mu nkengero zawo ari igisubizo ku bibazo by’ubujura bwakorwaga nijoro bakaba basaba ko yakomeza akagezwa kure kuko agarukira hafi.

Ngo wasangaga abantu bategera abandi mu nzira bakabambura ibyo bafite, abandi bakitwikira umwijima bakinjira mu mazu bakiba. Ibi ngo ni nabyo byajyaga bibaho ku batwara abantu kuri za moto, aho nabo ngo bajyaga bategerwa mu nzira ahantu hatabona, bakamburwa ibinyabiziga byabo.

Mariya Kubwimana ni umudozi mu mujyi wa Huye, ati «Ubu umuntu asigaye ataha yumva afite umutekano wose kuko habona si nka mbere aho twatahaga twikandagira ».

Justin Ngabire atwara moto muri uyu mujyi, nawe ati «mbere umuntu yarakubwiraga ngo umutware ari nijoro ukabanza kwibaza niba ugaruka amahoro, ariko ubu ni amahoro turakora tukageza na saa sita z’ijoro kuko haba habona ntacyo twikanga kandi no kwambura abantu ntibikibaho ».

Akarere ka Huye kiyemeje gushyirama amatara kuri kilometero 21 ariko kageze kuri 13.
Akarere ka Huye kiyemeje gushyirama amatara kuri kilometero 21 ariko kageze kuri 13.

Aba baturage kandi bavuga ko bifuza ko aya matara yagezwa ku ntera ndende uvuye mu mujyi nyirizina, kuko ngo byafasha cyane cyane abataha mu nkengero z’uyu mujyi bavuye mu mirimo inyuranye mu mujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Mutwarasibo Cyprien, avuga ko muri gahunda z’aka karere harimo kongera ibirometero aya matara ariho nk’uko byari mu muhigo wako.

Ati «Umuhigo twari dufite kwari ugucanira ibirometero 21 ariko ubu tumaze gucanira 13, ariko tuzakomeza uko ubushobozi buzajya buboneka ku buryo tuzahashyira hose ».

Uyu muyobozi ariko nanone yibutsa abaturage cyane cyane abatuye mu mujyi kujya bashyira amatara ku nyubako zabo kandi bakibuka kuyacana mu gihe bwije, kuko ngo utazabikora azabihanirwa.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka