Huye : Akarere kahigiye kuzinjiza amafaranga agera kuri miliyoni 900

Mu mwaka ushinze w’ingengo y’imari, Akarere ka Huye kari kahigiye kuzinjiza amafaranga miliyoni 813, maze kabasha kwegeranya izigera kuri 830. Mu ngengo y’imari ya 2013-2014 ho noneho kahigiye miliyoni 900.

Ese hari icyizere ko uyu muhigo uzeswa ijana ku ijana ? Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene ati « ibintu byose birashoboka iyo abantu babishyizeho umutima».

Yakomeje avuga ko kuba barabashije kubona ziriya miliyoni 830 bituma babona ko na 900 bazazibona, kuko ngo « kugeza uyu munsi haracyari abantu bihisha ntibasore. Abo bose tuzabashakisha basore».

Ngo bazongera imbaraga mu kugera ahari abasoreshwa kugira ngo batange imisoro basabwa. Umuyobozi w’Akarere ka Huye na none ati « n’ubundi tubasha kwegeranya amafaranga menshi kandi tudakoresha ingamba zihagije. Muri uyu mwaka rero tuzafata ingamba nshyashya».

Twakwibutsa ko mu mwaka ubanziriza ushize w’ingengo y’imari Akarere ka Huye kari kahigiye kuzinjiza amafaranga agera kuri miriyoni 804 ariko icyo gihe ntibabashije kugera kuri uyu muhigo neza kuko icyo gihe binjije izigera kuri 686 gusa.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka